Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni umunyarwanda w’umuhanga UN yizera cyane, Ngororano Antony ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Anthony Ngororano.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Iterambere ry’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya East Anglia.

Yize kandi ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga (International Relations) afitemo impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Sussex.

Afite imyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu yavanye muri kaminuza ya Edinburgh.

Kwamamaza

Uyu mugabo imirimo y’ibijyanye n’imari n’ubukungu yayitangiriye muri Uganda.

Yabaye ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu ya Uganda.

Ngororano yabaye umujyanama mu by’ishoramari muri Citigroup N.A mu gihugu cya Kenya ndetse na Tanzania.

Yabaye umujyanama mu biro bya UNDP bishinzwe Afurika biri muri New York.

Kwamamaza

Ngororano yakoze nk’umujyanama muri gahunda za politike n’igenamigambi muri UNDP ishami rya Nigeria, Zambia n’u Rwanda.

Inshingano mu byubukungu kandi yanazikoze nk’umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu wa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.

Yagizwe kandi umuyobozi Nshingwabikorwa mu biro by’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) i New York.

Yakoze inshingano nyinshi mu Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere ry’Abagore.

Kwamamaza

Ngororano yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP muri Kenya ndetse no muri Mauritanie.

Anthony Ngororano yagizwe Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar n’umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, tariki 1 Werurwe 2025.

 

Abasomye iy’inkuru: #9,138
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe