Abanyapolitiki
Ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Olivier Kabera ni muntu ki?

Bwana Olivier Kabera ni umunyamabanga muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, yashyizwe kuri uyu mwanya na Perezida Paul Kagame tariki ya 12 Kamena 2024.
Kabera yongeye kugirirwa ikizere cyo kuba kuri uyu mwanya muri manda muri manda y’imyaka itanu, ni umuhanga mu bwubatsi, yize mu cyahoze ari Kaminuza ya KIST kuva mu 1999 kugeza 2004.
Muri Kaminuza yayoboye umuryango w’Abanyeshuri barokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’igihugu kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2002.
Arangike Kaminuza yabaye umukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe ijyenamigambi ry’iterambere ry’umujyi ndetse n’ingamba zo gushyira iryo genamigambi mubikorwa .
Nyuma yaho Olivier Kabera yakoze mu karere ka Nyarugenge nk’umukozi ushinzwe ibikorwa remezo, igenamigambi ry’iterambere ry’umujyi ndetse n’ibidukikije.
Muri 2007 yinjiye mu kigo cya ‘Centre Public Imvestment and External Finance bureau’ aho yari umusipesiyarisite mu bijyanye n’igenzura n’isuzuma ry’ibikorwa rwmezo .
Muri 2008 Olivier Kabera yerekeje muri Minisiteri y’ibikorwa remezo aho yari umusipesiyarisite mu n’igenzura n’isuzuma ry’imishinga yaterwaga inkunga na Banki y’Isi.
Kuva muri 2010 kugeza 2012 yabaye umuyobozi wiyi mishinga.
Kuva 2013 kugeza 2017 Olivier Kabera yerekeje muri kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi(RTDA), yayoboraga ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga ariko yibanda cyane kubijyanye na tekiniki mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ubwikorezi.
Muri 2017 kandi yinjiye mu kigo cya Crystal Ventures aho yahawe inshingano zo kuba umuyobozi wikigo cya Real Constructiors n’ubundi gikora imirimo y’ubwubatsi yakoze akazi kazi kugeza muri Mutarama 2022.
Yahise ahabwa inshingano zo kuyobora businesi z’ikigo cy’ubucuruzi cya Mesfied Ventures mu gihugu cya Centre Africa gikora ubucukuzi bwamabuye y’agaciro ,gucuruza,ubwubatsi na buzinesi zo gucunga umutekano.
Yaje kuhava agaruka mu Rwanda aje kuyobora ikigo cya NPD LTD gisanzwe gikora ibikorwa byovkubaka imihanda mu Rwanda, umwanya yabayeho kugeza tariki ya 12 Kamena 2024 agizwe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Olivier Kabera afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza Master’s mu bijyanye n’ibidukikije yavanye mu Bwongereza.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?