Abanyapolitiki
Ni umunyamabanga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Tesi Linda Rusagara ni muntu ki?
Tesi Linda Rusagara we ni umunyamabanga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta mbese ashinzwe igice kimwe mu byinjiriza Leta amafaranga.
Madamu Linda ni umuhanga mu gucuruza kuko tariki ya 16 Kamena 2024 yashyizwe kuri uyu mwanya na Nyakubahwa Perezida Kagame, yaramaze igihe ayoboye ikigo gisanzwe gifite inshingano zo gukora ishoramari rya Leta cyitwa Agaciro Development Fund .
Mbere yuko ajya kuyobora Agaciro Development Fund yaravuye mu kigo kigihugu gishinzwe iterambere (RDB).
Madamu Tesi Linda Rusagara afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imari yavanye muri Kaminuza ya Capetown yo muri Afurika yepfo akanagira impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu bijyanye na Business yavanye muri Kaminuza ya Stunford muri America.
Yakoze mu bigo bikomeye byo muri Leta zunze ubumwe za America harimo ikigo cyitwa Deloite Consulting cyo muri San Francisco, nyuma yamezi abiri ari muri Guverinoma yongeye kugirirwa ikizere na Perezida Kagame muri manda nshya y’imyaka itanu yo kuva muri 2024 kuzageza muri 2029.
Ari muba Minisitiri bakiri bato muri Guverinoma, aratuje kandi ni umunyabwenge nkuko CV ye ibigaragaza.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?