Abanyapolitiki
Ni Minisitiri w’umunyamideli, Basomingera Candy ni muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Basomingera Candy, ni Umunyarwanda ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ndetse n’umubiligi.
Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Université Saint-Louis i Bruxelles mu Bubiligi, aho yize kuva mu 1999 kugeza 2003.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imibanire y’ibihugu ‘International Relations’ yakuye muri London Metropolitan University, aho yize kuva mur 2003 kugeza 2006.
Basomingera ni umwe mu bashinze inzu y’imideli yitwa Haute Baso.
Guhera muri 2009 kugeza mu 2010, yakoze muri yahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Sida.
Guhera muri 2019 kugeza mu 2021, yari umwe mu bagize uruhare mu gutegura Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali.
Muri 2023, Basomingera yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama ‘RCB’, umwanya yagiyeho muri 2023.
Mbere yo guhabwa umwanya muri RCB, Basomingera kandi yakoze muri RCB no mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Yayoboye ishami rishinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Yewe yanabaye Umuyobozi mukuru ushinzwe umubano na Afurika yo hagati muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Candy Basomingera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yasimbuye Uwayezu Jean François Regis.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?