Abanyapolitiki
Ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana ni muntu ki?

Bwana Jean Claude Musabyimana ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uyu akaba ari umwanya yagiyeho tariki ya 10 Ugushyingo 2022.
Musabyimana yahawe uyu mwanya yarasanzwe ari Umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhanzi n’ubworozi yari yaragezeho muri 2018.
Yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’Urwanda aho kuva 2017 na 2018 yabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba.
Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru umwanya yagiyeho avuye kukuba Maya w’Akarere ka Musanze hagati y’umwaka wa 2015 na 2016.
Mu myaka ya 2014 na 2015 Bwana Musabyimana Jean Claude yabaye umuyobozi w’ungirije ushinzwe ibyubukungu mu karere ka Musanze ndetse anakora mu nyanya itandukanye muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi aho yari mu bagize Task force ishinzwe kugira no gutunganya imashini.
Yabaye Umuhuzabikorwa wikigo cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kuhira.
Minisitiri Musabyimana afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomy Sciences biological Engineering mu Bubiligi.
Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza nkuru y’Urwanda .
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?