Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Nelly Mukazayire yavutse mu 1982, ni impuguke mu by’ubukungu akaba yarabaye umuyobozi wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Yabaye kandi umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.

Yabaye  umuyobozi mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

Kuwa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamuhaye inshingano nshya amugira Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire kandi Minisitiri wa Siporo tariki ya 20 Ukuboza 2024 asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe