Abanyapolitiki
Ni Minisitiri muri Guverinoma, Ingabire Paula ni muntu ki?

Madamu Ingabire Paula Minisitiri w’ikoranabuhanga mu itumanaho na Innovation yinjiye muri iyi Minisiteri muri 2018.
Nyuma y’imyaka itanu n’amezi icumi yagiriwe ikizere na Perezida Kagame cyo gukomeza kuyiyobora muri manda nshya.
Madamu Ingabire yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza yavanye muri KIST aho yize ibijyanye n’ubuhanga muri mudasobwa n’ikoranabuhanga (Computer Engineering and Information Technology).
Afite kandi impamyabumenyi yavanye muri kaminuza yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika mu bijyanye n’ikoranabuhanga (MIT) yambere mu isi ku ikoranabuhanga.
Igihe cyinini cye yakimaze akora mu mishinga ijyanye n’ikoranabuhanga aho yanabarijwe mu ihuriro ry’abategarugori bakoresha ikoranabuhanga bibumbiye mu cyitwa Girls in ICT Rwanda.
Yabaye umuhuzabikorwa w’umushinga wa Kigali Innovation City, yabaye n’umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubushabitsi bushingiye ku ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB).
Madamu Ingabire Paula yanabaye umuyobozi w’umushinga wa Smart Africa ufite inshingano zo guteza imbere ibikorwa remezo bifasha mu koroshya ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Africa nk’isoko ry’iterambere ry’uyu mugabane.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?