Abanyapolitiki
Ni impuguke idasanzwe mu mategeko, Minisitiri Bizimana Jean Damascène ni muntu ki?
Dr Jean Damascène Bizimana yavutse mu 1963, mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Nyamagabe, Bizimana afite impamyabumenyi ya PhD mu mategeko cyane cyane mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Toulouse iherereye mu Bufaransa, yayibonye muri Gashyantare 2004.
Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (master’s) mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu gihugu cy’Ubufaransa.
Bizimana afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami rya Firozofiya n’ubumenyamuntu yabonye muri 1991.
Kuva 2004 kugera 2006 yigishije amategeko mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda ndetse no muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Guhera muri 2006 kugeza 2009, yari muri komisiyo yasuzumye uruhare rw’Abafaransa muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Arikumwe n’abandi yagizwe Visi Perezida wa komisiyo yigaga ku ihanurwa ry’indege yu wahoze ari Perezida w’Urwanda Juvenal Habyarimana yahanuwe mu kwezi kwa Mata 1994.
Nyuma yaho kuva 2009 kugeza 2010, yarikoreraga nk’inzobere mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu no kubutabera mpuzamahanga.
Bizimana ni umuhanga akaba n’umushakashatsi mu burezi yanditse kandi kungingo nyinshi yaba ku Rwanda, Akarere ndetse no kuri politiki mpuzamahanga tutibagiwe no ku mateka n’ingaruka za Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, no ku ingengabitekerezo yayo .
Yanditse ibitabo bitatu byanditswe mu gifaransa ndetse n’ikinyarwanda : Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi (2014); La contribution du Tribunal pénal International à l’évolution de la justice pénal Internationale (2004) ndetse nicyo yise L’Eglise et le génocide au Rwanda (2001).
Jean-Damascène Bizimana muri Kanama tariki ya 31 muri 2021 yagizwe Minisitiri muri Minisiteri yari nshya w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minister of National Unity and Civic Engagement) na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Iyi Minisiteri yashyizweho mu kwezi kwa Nyakanya 2021 ihabwa inshingano yo kwita kubumwe bw’abanyagihugu, amateka y’inzibutso, kwigisha abaturage, kujyana bikozwe n’ubuyobozi hashingiwe ku cyizere cya gahunda y’igihugu ndetse yongera kumugirira ikizere kuwa gatanu tariki ya 16 Kanama 2024 cyo gukomeza kuyobora iyi Minisiteri.
Bizimana yahawe inshingano zo kuba umunyamabanga muri Komisiyo yo kurwanya Genocide (CNLG), yashyizweho muri 2007 ifite inshingano zo gukumira no kurwanya Genocide, ingengabitekerezo yayo n’ingaruka zayo.
Bizimana, ni umubyeyi w’abana bane akaba yarabaye ku ruriya mwanya w’ubunyamabanya kugeza muri Werurwe 2015.
Yabaye muri Sena aho yari Perezida w’ububanyi n’amahanga, imikoranire na komite y’umutekanoUp muri 2010 kugeza 2015.
Bizimana Jean Damascène afana ikipe ya Olympique de Marseille ikina ikiciro cyambere mu mupira w’amaguru mu Bufaransa, Milan AC yo mu Butaliyani na Manchester United mu Bwongereza.
Mu muziki akunda kumva uwakera nk’Impala, Cecile Kayirebwa, Rugamba, Intore Masamba n’abandi.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?