Abanyapolitiki
Ni Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ni muntu ki?
John Rwangombwa n’umucungamari, umunyapolitiki n’impuguke mu ma banki, akaba Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda n’umugenzuzi w’amabanki mu Rwanda.
John Rwangombwa yakoze mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.
Yinjiye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri 2002, muri 2005 agirwa umunyamabanga uhoraho ndetse aza kuyiyobora guhera mu 2009.
Muri icyo gihe nibwo hari hari gushyirwa mu bikorwa gahunda ya mbere y’Imbaturabukungu (EDPRS1) igamije kugabanya ubukene, yasize ubukene mu Rwanda bugabanyutseho 12 % guhera mu 2006 kugeza 2011.
Mu mwaka wa 2015 ubwo yari amaze imyaka ibiri ayoboye BNR, yahawe igihembo cya Guverineri wa Banki nkuru w’Umwaka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
John Rwangombwa, yashyizwe ku mwanya wa kane muri ba Guverineri ba Banki Nkuru 10 beza muri Afurika mu 2022, aho yahawe inota rya B+ n’Ikinyamakuru kitwa Global Finance gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umwaka wari wabanje Rwangombwa, yatowe nka Guverineri w’umwaka mu bihembo byatangiwe mu nama yiga ku iterambere ry’ibigo by’imari ku mugabane wa Afurika izwi nka Africa Financial Industry Summit (AFIS).
Igihembo Rwangombwa yahawe kizwi nka AFIS Central Bank Governor, cyari gitanzwe ku nshuro ya mbere muri iyo nama, kikaba gihabwa Umuyobozi wa Banki Nkuru wagaragaje imikorere myiza iteza imbere urwego rw’imari.
John Rwangombwa afite impamyabumenyi mu bucuruzi , imiyoborere y’ubushabitsi n’ibindi bifite aho bihuriye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza zitandukanye kuva muri Makerere University kugera mu Buholandi muri Maastricht School of Management.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?