Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni ‘First Lady’, yashinze umuryango Imbuto Foundation Madamu Jeannette Kagame ni muntu ki?

Jeannette Nyiramongi [Jeannette Kagame] yavutse tariki ya 10 Kanama 1962.

Yanditswe,

Kuya

Jeannette Kagame n’umuryango we babaye mu buhungiro ari na ho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivangura moko.

Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda ni bwo Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bambikanye impeta basezerana kubana nk’umugabo n’umugore.

Nyuma yo gusezerana kubana akaramata, batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima, bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure.

Jeannette Kagame  yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 24 Werurwe 2000, ni bwo Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First Lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Paul Kagame abaye Perezida  w’u Rwanda.

Ahagana mu mwaka wa 2002, Madamu Jeannette Kagame yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation anabereye umuyobozi kugeza ubu. Uyu muryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n’icyo cyorezo.

Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

Mu 2010, Madamu Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga (ONU).

Mu mwaka wa 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children’s Champions Award” mu rwego rwo kubashimira ku murava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z’amahanga), wagejeje kuri Madamu wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w’ikirenga w’ibikorwa by’Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

Madamu Jeannette Kagame afite abana bane n’abuzukuru

 

 

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe