Abanyapolitiki
Nawe akunda ikipe ya Arsenal, Ingabire Ange Kagame ni muntu ki?
Ange Kagame ni umwana wa kabiri wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame, akaba ari we mukobwa wenyine muri uyu muryango ugizwe n’ abandi bane b’ abahungu batatu.

Ingabire Ange Kagame yavutse tariki ya 8 Nzeri 1993 i Buruseli mu Bubiligi.
Se ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya FPR Inkotanyi. Nyina ni Madamu Jeannette Kagame ni umudamu wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ange Kagame yarangije amashuri ye mu mahanga kandi ntiyigeze akunda kuboneka mu ruhame guhera mu bwana bwe bwose.
Yize mu ishuri rya Dana Hall, ishuri ryigenga riherereye i Wellesley, muri Massachusetts muri Amerika.
Yize kandi muri Smith College aho yize ibijyanye na siyanse ya politiki.
Afite kandi impamyabumenyi ihanitse mu bibazo mpuzamahanga’ international affairs’ yakuye muri kaminuza ya Columbia.
Ingabire Ange Kagame ashobora kuvuga indimi eshatu neza adategwa arizo: Icyongereza, Kinyarwanda, n’Igifaransa.
Numufana wa basketball, n’umupira wamaguru, akurikira Boston Celtics na Arsenal mu Bwongereza.
Ange yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma ku ya 6 Nyakanga 2019, muri Intare Conference Arena i Kigali. Muri 2020 tariki ya 19 Nyakanga babyaye imfura yabo y’umukobwa bamwita Anaya Abe Ndengeyingoma na Amelia Agwize Ndengeyingoma wavutse muri 2022 tariki ya 19 Nyakanga.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?