Wadusanga

Abanyapolitiki

Mupenzi George ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mupenzi George yavukiye mu karere ka Kamonyi tariki ya mu mwaka wa 1956.

Yabaye umujyanama mu mategeko wigenga, akaba n’uhugura abantu ‘senior trainer’ mu iterambere ry’icyaro.

Yize mu Iseminari ntoya y’I Zaza, nyuma yinjira muri kaminuza y’u Rwanda aho yize indimi akaba abifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuye muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yize mu ishuri ry’amategeko rya Nyanza (ILPD), ishami rya Kigali.

Yabaye Umujyanama mu by’amategeko mu yahoze ari MINITRASO (Ministere du Travail et Affaires socials).

Yagizwe kandi  Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’umurimo.

Mupenzi George yinjiye muri Sena y’u Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y’Uburasirazuba,

Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure bweku murimo w’Ubusenateri.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe