Abanyapolitiki
Munyangaju Aurore Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg ni muntu ki?
Munyangaju Aurore Mimosa ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg.
Munyangaju Aurore Mimosa yavukiye hanze y’u Rwanda kubera amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye, ariko mu biruhuko akaza gusura kwa nyirakuru mu Rwanda
Mimosa Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza muri Kanama 2024 ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya agasimburwa na Nyirishema Richard.
Amashuri makuru yayigiye i Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare (Akarere ka Huye) mu ishami ry’indimi, ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu Cyongereza.
Munyangaju afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi.
Yabaye umuyobozi mu kigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA Life.
Yakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi.
Yamaze imyaka 18 akora mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ishoramari.
Afite ubumenyi buhanitse ku isoko ry’imari n’imigabane.
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimoza yashakanye na Eric Barahira impuguke mu by’amategeko, bafitanye abana.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?