Abanyapolitiki
Mu guharanira uburenganzira bwa muntu arazwi, Umurungi Providence ni muntu ki?
Umurungi Providence afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Amategeko Mpuzamahanga, yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada, akaba yari umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera.
Kuva muri Mutarama 2014 kugeza Ukwakira 2016, yabaye Umuhuzabikorwa w’umushinga wa gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubutabera, Uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’Ubutabera.
Muri Mutarama 2010 kugeza mu Ukuboza 2013 yakoze mu bya Dipolomasi muri Komisiyo nkuru y’u Rwanda, Ottawa muri Canada.
Kuva muri Mutarama 2008 kugeza muri Nzeri 2008 yari umuyobozi wungirije ushinzwe amategeko mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR), muri Tanzaniya.
Yabaye ‘Associate Legal Officer’ muri ICTR, Umuyobozi w’ibiro bya Gerefiye, Serivisi ishinzwe amategeko n’ishami rishinzwe kwimenyereza umwuga, kuva mu kwezi k’Ukuboza 2006 kugeza mu k’Ugushyingo 2007.
Ysbaye Umwarimu wungirije, mu ishami ry’Amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), akaba n’umuhuzabikorwa wa Porogaramu ya ‘Master’s’ mu mategeko agenga ubucuruzi, kuva muri Kamena 2005 kugeza Ugushyingo 2006.
Umurungi Providence yashyizwe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 20 Ukwakira 2023, asimbuye Mukasine Marie Claire wagizwe Ambasaderi mu Buyapani.
Sena y’u Rwanda yamwemeje tariki ya 30 Ukwakira 2023, ishingiye ku bunanraribonye bwe mu by’uburenganzira bwa Muntu.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?