Abanyapolitiki
Mu gihe yari Perezida w’Urwanda habagaho ishyaka rimwe, Grégoire Kayibanda ni muntu ki?

Grégoire Kayibanda ni umwe mu bashinze ishyaka PARMEHUTU (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu) ryaje guhindura inyito ryongeraho MDR-PARMEHUTU (Mouvement Démocratique Républicain) nyuma y’uko abarwanashyaka baryo bari bamaze gucengerwa na politike ya mbatanye-mbayobore y’abakoroni b’Ababiligi yashyizeo Abahutu kwanga ingoma ya cyami bakayoboka inzira ya repubulika.
Ni ko byaje kugenda rero, Kayibanda amaze gusimbura Mbonyumutwa wavuyeho yeguye muri Nzeri 1961, Kayibanda yahise atorerwa kuyobora igihugu kuwa 26 Ukwakira 1961, u Rwanda rutangira gutegekwa n’ishyaka rimwe rukumbi rya MDR-PARMEHUTU, andi yose byari byaraboneye izuba mu gihe kimwe, aseswa burundu mu 1965.
Mu mashyaka yasheshwe, ayari akomeye ni UNAR: (Union Nationale Rwandaise) RADER: (Rassemblement Démocratique Rwandais). APROSOMA: (Association pour la Promotion Sociale de la Masse).
nibwo mu Rwanda hongeye kuvuka amashyaka ya politike bitewe n’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe n’umuryango FPR-Inkotanyi washinzwe mu 1987.
Uwo muryango washinzwe n’Abatutsi bahunze ubwicanyi bwo mu 1959 na nyuma ku butegetsi bwa Kayibanda (1962-1973), ariko nyuma waje kwakira n’abayoboke b’Abahutu barimo n’abahoze mu buyobozi no mu ngabo ku bwa Habyarimana kuko yaje gukora amakosa nk’aya Kayibanda, nawe agashyira imbere irondamoko n’uturere haba mu ngabo, muri guverinoma mu bigo bya leta kugeza no mu mashuri.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?