Wadusanga

Abanyapolitiki

Mu gihe bamwe batinya imibare we yize ayuzuza, Dr Charles Murigande ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr Charles Murigande wakoze imirimo inyuranye mu nzego za Politiki, muri Guverinoma no mu burezi, tariki ya 1 Kamena 2020 yatangiye ikiruhuko cye cy’izabukuru afite yarafite imyaka  62 y’amavuko.

Dr Murigande yavukiye mu Rwanda ku wa 15 Kanama 1958.

Kimwe n’abandi benshi, kubera amateka, yahungiye mu Burundi.

Yize muri College St Albert kuko yari yatsinze amasomo neza, aza kuhava binyuze muri buruse HCR yari yatanze zo gutanga mu mpunzi muri Afurika, ayibona ariwe wenyine ku mugabane wose.

Ni umuhanga mu mibare ubifitiye impamyabumenyi y’ikirenga, yakunze kuvuga ko mu mashuri ye hafi ya yose yakundaga “kuzuza imibare” ku buryo ari nabyo yakomeje nubwo yifuzaga kuba umuganga ngo azajye yita ku barwayi.

Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Bubiligi afite “Grande distinction”, asaba guhabwa buruse yo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ayibona bitagoranye ngo kuko abarimu bose bamuvuganiye nk’umuntu wari umuhanga mu ishuri.

Yabonye Impamyabushobozi y’Ikirenga “PhD/Doctorat” 1982-1986 mu mibare yo gushyira mu ngiro ibintu “Mathématiques appliquées”.

Icyo gihe yakoraga ubushakashatsi bugamije gukoresha satellite mu kwerekana aho buri kintu cyose kiri ku Isi giherereye [GPS], ikoranabuhanga rya GPS icyo gihe ryakoreshwaga n’abasirikare ba Amerika gusa n’amakuru amwe n’amwe yifashishije nibo bayamuhaga.

Nyuma yaje kwinjira muri politiki, mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ubwo we yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakundaga kuvugira kuri radiyo mpuzamahanga zitandukanye asobanurira amahanga impamvu y’urugamba rwa FPR Inkotanyi rwo kubohora igihugu.

Iyo asobanura urugendo rwe, avuga ko yinjiye muri Politiki yaramaze “kwakira Umwami Yesu nk’umucunguzi” we, ku buryo byatumaga yirinda ikintu kibi cyose yakora; agakora igishoboka mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda binyuze “mu kuri”, agirira neza abantu bamugana kandi akirinda “amanyanga” kuko ibyo akora byose aba ashaka kwisanisha na Daniel uvugwa muri Bibiliya yumva ko abantu nibasubira mu buzima bwe bareba ibyo yakoze “bazabure ibyo bandega” bikamutera umwete wo gukora buri gihe ikintu kigororotse.

Mu rugendo rwe rwa Politiki, yibukwa cyane ku kiganiro yagiranye na BBC mu 2003 abazwa niba Ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC zirwanira muri Ituri, asubiza ko ari ikinyoma, umunyamakuru amubaza niba uko ari ukuri kw’Imana, maze mu kumusubira amubwira ko ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya, we ibyo ari kuvuga ari “ukuri kw’impamo”.

Kuko Ingabo z’u Rwanda zitari zikiri muri Congo, yakunze gusobanura ko iyo aza kubazwa icyo kibazo zikiriyo, igisubizo yari gutanga yari kuba agihawe na “mwuka wera” cyane ko mbere yo kujya mu kiganiro abanza gusenga ngo Imana “inyobore mu byo ndi bukore n’ibyo ndi buvuge”.

Nubwo yari yarize imibare, ayihuza na politiki yakoze kuko ngo mu ishuri yize isomo ryitwa “logique” risaba gutekereza ku cyo ugiye gukora mbere yo kugishyira mu bikorwa, bityo nawe atekerezaga buri cyose mbere yo kugikora.

Yatahutse mu Rwanda muri Kanama 1994 avuye muri Kaminuza ya Howard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoraga aza mu Rwanda kugira ngo agire icyo amarira igihugu.

Iyo atari mu kazi akunda kugenda n’amaguru nibura iminota 30 ku munsi mbere yo kujya mu mirimo, cyangwa akanyonga igare rya siporo ku buryo umubiri we uhora umeze neza. Akunda gusengana n’abandi no kumva indirimbo zihimbaza Imana zo mu gitabo cy’agakiza.

Mbere y’uko agirwa Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda muri Kanama 2016, Dr Charles Murigande yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Buyapani, Australie, Nouvelle-Zélande, Thailand na Philippines kuva mu 2011 kugera mu 2015.

Yakoze no mu yindi myanya itandukanye muri Guverinoma irimo nk’aho yabaye Minisitiri w’Uburezi (2009-2011), Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (2008-2009), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (2002-2008) na Minisitiri wo gutwara abantu n’itumanaho (1995-1997).

Yabaye kandi Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda (1994-1995) nyuma aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Gashyantare 1998 aza kongererwa gutorwa bwa kabiri kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2001.

Dr Murigande afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mibare yakuye muri Kaminuza ya Namur mu Bubiligi mu 1986 ni nyuma y’uko ari naho yari arangirije amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza aho yabonye n’amanota y’ikirenga (grande distinction).

Amaze gusoza amasomo, yerekeje mu Burundi aho yari yarigiye amashuri yisumbuye kubera ubuhunzi, maze akorera Institut Géographique du Burundi (1986-1988) nk’umujyanama mu bya siyansi ndetse yanabaye Umushakashatsi muri Kaminuza ya Howard i Washington D.C (1989-1994) aho yari afite umwanya w’Umuyobozi w’agashami gashinzwe ikoreshwa ry’imibare mu bijyanye n’ibinyabuzima (Biostatistique) mu Kigo cy’iyo kaminuza cyigisha ibijyanye na kanseri.

Muri icyo gihe yari n’umwarimu wungirije mu ishami ry’imibare mu isomo ryitwa “probabilité”. Kuva mu 1997 kugera mu 1998 yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Yakoze ubushakashatsi butandukanye butangazwa mu binyamakuru mpuzamahanga byandika ubushakashatsi.

 

 

Izikunzwe