Abanyapolitiki
Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin ni muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Justin Nsengiyumva, yavutse mu 1971.
Nsengiyumva afite PhD mu bukungu yakuye muri University of Leicester, mu Bwongereza, aho yibanze ku kuzamura ubukungu, uburyo za leta zagira ama banki n’izamuka ry’ishoramari ku banyamahanga.
Afite MA mu ishyirwaho ry’ingamba zigendanye n’ubukungu n’icungamutungo yakuye muri University of Nairobi.
Justin kandi afite kandi impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.
Dr. Justin Nsengiyumva, yabaye Guverineri wungirije wa banki nkuru y’u Rwanda.
Dr. Nsengiyumva yabaye umujyanama mukuru mu by’ubukungu, muri ‘Rail and Road’ muri leta y’u Bwongereza kuva muri 2016.
Dr. Nsengiyumva yakoze nk’ushinzwe ubukungu mu gice cy’umurimo n’abageze muzabukuru mu Bwongereza.
Yabaye kandi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi muri 2008.
Yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda hagati ya 2005-2008.
Yarafite inshingano hagati ya 2009-2013 nk’uwari uhagarariye gushyiraho ingamba no kuzamura ubushakashatsi muri Refugee Action.
Tariki ya 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Republika yagize Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente .
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
AbahanziImaze iminsi 6
Niwe mu nyarwanda w’icyamamare mu Isi y’umuziki, Tuma Basa ni muntu ki?