Wadusanga

Abanyapolitiki

Minisitiri w’ibikorwa Remezo Jimmy Gasore ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Bwana Jimmy Gasore ni Minisitiri w’ibikorwa remezo, yavukiye mu karere ka Rusizi arubatse afite abana batatu, yagizwe Minisitiri w’ibikorwa remezo tariki ya 12 Nzeri 2023.

Dr Gasore yahawe izi nshingano avuye mu kigo cy’ibidukikije REMA aho yayoboraga umushinga wo gushyiraho uburyo bwogusuzuma ubuziranenge  bw’umwuka kuva 2017 kugera 2021.

Dr Jimmy Gasore avuka mu muryango w’abana batandatu ikinyamakuru Igihe cyikavugako se yari umuganga, akaba yarafite inzu irimo ibikora radio, televiziyo, n’ibindi bikoresho by’ikiranabuhanga .

Gasore yakuze akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga kuko umubyeyi we yamuhaye ibitabo byo gusoma bitandukanye birimo ibigaruka kubugenge byatumye asoza amashuri abanza ayoboye abana bagize amanota menshi mu karere aba uwa gatatu mu gihugu hose.

Amashuri yisumbuye yayize mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba muri Groupe Scholaire Frank Adamson  Kibogora, ndetse na St Joseph I Nyamasheke .

Muri Kaminuza Gasore yize ibijyanye n’ubugenge(Physic) mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri muri 2008.

Yaje kubona akazi muri iyi kaminuza nkuwari mu w’ungirije ahava ajya kwiga muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yagiye kwiga muri Amerika kuri buruse ya Leta  muri kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology yahize amasomo ajyanye na Science mu by’uruvange rw’imyuka kw’isi.

Gasore afite PhD muri MIT muri Department of Earth Atmospheric and Planetary Sciences muri 2017icyo gihe yakoze ubushakashatsi ku kureba ibipimo by’ingano y’imyuka yoherezwa mu kirere  mu ihembe ry’afurika nuburyo bwakoreshwa mu guhangana nabyo.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe