Wadusanga

Abanyapolitiki

Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr. Mugenzi Patrice yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA).

Ni impuguke mu micungire y’ubuhinzi bubyara inyungu, afite uburambe bw’imyaka 15 mu kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umujyanama, umushakashatsi, ndetse n’inzobere mu micungire y’imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry’imikoranire mu bucuruzi, n’iterambere ry’icyaro.

Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu micungire y’ibigo, ubukungu, n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

Dr. Mugenzi yagiye kuri uyu mwanya tariki ya 18 Ukwakira 2024 asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu Ugushyingo 2022, akaba yari yanagiriwe icyizere agaruka muri Guverinoma yarahiye muri Kanama 2024.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe