Abanyamakuru
Kuva kuri Radio Salus kugera agizwe Ambasaderi w’Urwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu ni muntu ki?
Amb. Uwihanganye yavukiye mu karere ka Gatsibo ahitwa Ngarama mu 1987, mu muryango w’abahinzi.
Yize amashuri abanza ku ishuri rya Ngarama, ayisumbuye ayiga mu iseminari nto yo ku Rwesero, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yabonye mu 2013.
Amb.Uwihanganye Jean de Dieu yakoreye igihe kinini Radio Salus na Radio 10.
Muri 2008 kuzamura, icyo gihe yakoraga kuri radio salus nibwo izina rye ryatumbagiye.
Ntawakwibagirwa uburyo yayoboraga ikiganiro cyitwaga Tukabyine cyamamaye bikomeye hano mu Rwanda icyakora kandi yanakoraga ibindi biganiro byari bikunzwe nka Salus relax kimwe na Salus Top 10 ibi nabyo byari biyoboye ibikunzwe mu gihe cye.
Yabengutswe na Radio10 aba umwe mu batangije ikiganiro Ten Super Star cyamamaye bikomeye aho yavuye muri nzeri 2012 agiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bwongereza.
Agitangira gukora ibijyanye n’ubwubatsi, yabibangikanyaga no kwigisha muri Kaminuza ya INILAK.
Yabaye umuyobozi mu kigo gikora iby’ubwubatsi, NPD-COTRACO, ashinzwe gutegura imishinga n’iterambere ryayo.
Tariki ya 30 Kanama 2017 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.
Ku wa 15 Nyakanga 2019 nibwo Perezida Paul yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, barimo na Uwihanganye woherejwe muri Singapore nka ambasaderi.
Heri Jado Uwihanganye arubatse akaba yarashakanye n’umugore uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda muri 2014 witwa Mukaseti Pacifique ariko benshi bazi nka Yvonne mu ikinamico ‘Urunana’, Anazwi cyane muri Mashirika, akaba anazwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA bafitanye abana.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?