Abanyapolitiki
Jeanine Munyeshuli wigeze kwirukanwa muri Minisiteri ni muntu ki?

Madamu Jeanine Munyeshuli yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari (MINECOFIN) kuva mu Kanama 2023 yirukanwa kuyi mirimo muri Kamena 2024.
Yaminuje ibijyanye n’ubukungu ndetse akaba abimazemo imyaka myinshi abikora nk’akazi ke ka buri munsi.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.
Avuga neza Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa ndetse akongeraho n’Ilingala n’Icyespanyolo.
Kuva mu 2021, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo.
Munyeshuli kandi ni Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.
Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.
Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?