Wadusanga

Abanyapolitiki

Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Jean-Guy Afrika  afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bucuruzi Mpuzamahanga n’Ingamba, yakuye muri George Mason University.

Afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Lynchburg muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye n’imicungire mu by’imari.

Yize  ibijyanye n’ingamba zijyanye no guteza imbere ubucuruzi muri Harvard Kennedy School.

Afite impamyabushobozi mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo yakuye muri Kaminuza ya Oxford.

Kwamamaza

 

Guhera muri  2008 yagizwe inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho muri 2010 ajya gukorera AFDB, aho yatangiye akora nk’inzobere ishinzwe politike y’ubuhinzi.

Yanakoze  mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (EAC).

Jean-Guy Africa guhera muri 2006 kugeza muri 2008 yari Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (RIEPA) ikigo cyaje guhuzwa na RDB.

Kwamamaza

Yanakoreye Banki Nyafurika y’Iterambere, African Development Bank.

Perezida Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) tariki 13 Mutarama 2025.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe