Wadusanga

Abanyapolitiki

Iyo ugiye kuvuga ibigwi bye bisaba ko ubyumva atera agatebe, Maj. General Charles Karamba ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Major General Charles Karamba kuriri peti  rirangwa  n’ikirangantego inyenyeri ebyiri n’inkota zisobekeranyije kuntugu ze nibyo yakoreye bimugira umusirikare w’intarumikwa ari inyuma gato ya Lt General na General bikwereka ubuhanganye bwe.

Charles Karamba yari mu ngabo 600 zari iza RPA zoherejwe muri Conseil National du Developement (CND),ibiganiro bya Arusha byari bigeze kure byo gusaranganya ubutegetsi kuruhande rw’ubutegetsi bwa Habyarimana na RPF Inkotanyi ,batayo ya gatatu nibwo yahagurutse yerekeza i Kigali ije kurinda abanya politiki ba RPF Inkotanyi bari baje I Kigali nabo.

Mu kuboza kw’i 1993 bwaribwo bwambere RPA yari yemerewe kwinjira I Kigali,izi ngabo zakiriwe n’abandi benshi  morali ariyose ariko bari babiziko bagiye mu birindiro by’umwanzi,kuva za Kabuye Abanyarwanda bishimiye izi ngabo,Abatutsi bari bafite ubwoba bwinshi baterwaga n’umugambi wacurwaga n’interahamwe wo kubatsemba batangiye gusubiza umutima munda ariko interahamwe zo zihekenya amenyo zihiga kuzabicana naba basirikare.

Afande Charles Karamba wari ukiri muto mu myaka yarafite ipeti rya Kapiteni kubera ubuhanga yarafite yahawe inshingano zo kuba  umukuru w’urwego rwari rushinzwe iperereza muriyi batayo ya gatatu yizi ngabo zari iza RPA zari muri CND yari maneko uhambaye.

Nyuma yuko URwanda rubohowe Charles Kararamba  yakomeje kuba mu gisirikare ndetse akomeza kuzamurwa mu ntera kuko yanabaye umugaba mukuru wingabo zirwanira mu kirere.

Yabaye umuyobozi yaba munzego zaba Ofisiye bato ndetse naba Ofisiye bakuru,mbere yuko aba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mukirere yarayoboye ishuri ryabasirikare bakuru  ry’Urwanda(RDF Comand and Staff College).

Major General Charles Karamba nyuma yabaye Ambasaderi w’Urwanda muri Tanzaniya akaba ari muri Angola nk’Ambasaderi w’Urwanda n’ubundi,azi kuvuga icyongereza adategwa ndetse n’igiswahili byo hejuru mbere yuko aba Ambasaderi nkuko twabivuze harugu tariki ya 28 Ukwakira 2015 yari yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’Urwanda zirwanira mu kirere  inshingano yasoje muri 2019 tariki ya 15 Nyakanga nyuma y’imyaka ine ,yahise ajya gusimbuka Ambasaderi Eugene Sentore Kayihura wari wimuriwe muri Afurika y’Epfo .

Yabaye umuyobozi wa Brigade ya 511muri Diviziyo yambere mu ntara y’uburasirazuba,Yayoboye Brigade ya 301 muri diviziyo ya gatatu mu ntara y’uburengerazuba,Yanabaye ushinzwe iterambere n’ubushakashatsi mu ngabo z’igihugu.

Hanze y’Urwanda Major General Charles Karamba yabaye umujyanama w’Ambasade y’Urwanda mubya gisirikare muri Ethiopia na Eritrea,yabaye umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe abakozi mu ngabo zakomeretse ONU zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo .

Major General Charles Karamba yaraminuje yaba mu mashuri asanzwe hakiyongeraho namakosi ya gisirikare bimugira umusirikare udakinishwa,yize muri Kaminuza ikomeye kuri uyu mugabane ya Makerere University yahakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri muri Siyanse,yize muri Ghana ahakura impamyabumenyi mu mibande mpuzamahanga,Afite Master’s mu mitunganyirize y’umutekano w’igihugu  yakuye muri Amerika,yize ibijyanye no kuyobora abasirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingabo za Ghana,Afite Diplôme yo kurwego mpuzamahanga yakuye muri kaminuza y’Ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika kuko yanahagarariye iri shuri.

Charles Karamba afite Certificat nyinshi (Mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro yahawe n’ikigo kigisha kubungabunga amahoro cya Koffi Anani International  Peace Keeping Center ,iyo mu gukemura ibibazo by’intambara hagati mu gihugu  yakuye muri Kaminuza yo mu Bwongereza,iyo gutunganya ingabo za kinyamwuga yakuye muri Amerika,Iyo guteza imbere imibanire y’Abasirikare   n’abasivili yakuye muri America(US AirForce Special  Operation School ),Yayoboye itsinda ry’Abasirikare bagiye I Darfur kureba niba ibyo Guverinoma yari yasabwe na AU  byo  koherezayo ingabo muri kiriya gihugu cya Sudani ntambogamizi zamura nayo,yagize uruhare mu masezerano  hagati y’Urwanda na ONU kwiyoherezwa ry’ingabo z’Urwanda muri Sudani.

Ni umugabo w’ibigwi nkuko nabibabwiye yari mu ngabo 600 zari iza RPA zoherejwe muri CND ahagera yari muba Ofisiye batanu bari bahagarariye izi ngabo (Groupe d’observateur pour militaire neutre),yari umuyobozi ukuri ye Urwego rw’iperereza muri batayo ya gatatu yari muri CND yari ingoro y’inteko ishinga amategeko.

Mubuzima bwo muri CND kimwe n’abandi basirikare Charles Karamba yari kumwe nabo  tariki ya 28 Ukuboza mu 1993 nibwo abanya politiki ba FPR Inkotanyi baherekejwe na batayo ya gatatu ya rigizwe n’Abasirikare 600 birekereje CND bakaba bari bategereje umuhango wo kurahira ngo bonfire muri Guverinoma y’Urwanda no mu nteko Ishinga mategeko nkuko bari babyemeranyijwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana iyo Arusha, rwari urugamba rw’injyana muntu byasabaga kugira umutima ukomeye kwaba basirikare bari muri CND kuko banakozwwho Filme igaragaza urugamba barwanye kugeza kigali ifashwe nuburyo barokoye inzirakarengane z’Abatutsi bari bari gukorerwa Genocide.

Byasaga nibigoye cyane kuko izi ngabo 600 zari zigoswe n’ingabo zirenga 10,000 zari iza leta yewe bari hagati y’ibigo bikomeye bya gisirikare nka Camp GP Kimihurura,Camp Kigali,Camp Kami ka Kanombe hakiyongeraho na Rebero byose byari ibigo bifite ibikoresho n’Abasirikare batojwe.

Genocide yakorewe Abatutsi igitangira  aba GP barindaga Habyarimana bahise batangira kurasa kuri za ngabo 600 zari iza RPA zari muri CND ihurizo ryari rikomeye ryo kuhikura ryari ritangiye,Abatutsi babashaka kurokoka zahitaga zibahungiraho hari abakomeretse kuburyo byasabaga ko barwana n’umwanzi bamwigiza kure yabo ariko banajya kurokora abicwaga.

Abatutsi babashije gucika mu ma Cartier bamwe bahungiraga mu kigo cya St Ande abandi Steven Famille,St Paul n’ahandi muri Kigali,icyo gihe General Major Paul Kagame yaranze itegeko ryo guhagarika Genocide no gutabara abicwaga,babasirikare 600 bagabanywamo kabiri i kompanyi ya Eagle  ihabwa ubutumwa bwo kujya Stade Amahoro kurokora abatutsi bari basumbirijwe n’interahamwe noneho kompanyi ya Cuyi yo ihabwa inshingano zo guhangana n’abasirikare baringaga Habyarimana ivumbi riratumuka,mu mayeri menshi yizi ngabo zari iza RPA hejuru yinyubako ya CND bari baharie imbunda y’umusada yarataga kure ari nayo yafashije izi ngabo gsubiza inyuma bari ba GP bo kwa Habyarimana yakoreshwaga na Sergeant David Rwabinumi waje gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Majoro,urugamba rwari rukomeye baza kuganira na kompanyi ya Alpha yariturutse I Byumba tariki ya 8 Mata 1994 hari hashize amasaha 48 indege ya Habyarimana irashwe aho byabatwaye iminsi itatu ngo babashe kugera muri Kigali ,Inkotanyi,inzara ntibyigeze bibaca intege Alpha igera I Kigali tariki ya 11 Mata 1994 bamaze kubona umusada bagombaga kurwana noneho byanyabyo n’ingabo za Habyarimana bagashaka nibikoresho byo kubabafasha,bahise bahabwa itegeko ryo gutera ikigo cyagisirikare gisirikare cya Rebero bashakaga gufata imbunda zari zabazigirije zari zihari zarasaga kure ,banabigeraho ingabo zari iza RPA zibohora umujyi wa Kigali tariki ya 4 Nyakanga  mu gihe imirwano  yarikomeje hirya no hino mu gihugu,uru rugamba Charles Karamba yararurwanye.

Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu,uwo guhagarika Genocide,uwurugamba hanze y’igihugu,uwiyirwaho ry’umukuru w’igihugu,uwo kuyobora ingabo n’umugambi umusani wo guteza imbere igihugu nuwo kubungabunga amahoro.

Major General Charles Karamba arubatse afite umugore n’abana batatu.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe