Abanyapolitiki
Intwari Uwiringiyimana Agatha yari muntu ki?
Uwiringiyimana Agatha yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gace ka Nyaruhengeri tariki 23 Gicurasi 1953.
Uwiringiyimana yize amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame de Citeaux, i Kigali, aho yakuye impamyabumenyi mu mibare n’ubutabire.
Yize kandi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yabonye impamyabumbyi mu by’ubutabire hanyuma ajya kuba mwarimu ku Kibuye ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma yo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare, mu ishami ry’ubumenyi(sciences).
Kwiga no kwigisha amasomo ajyanye n’Ubumenyi, ni bimwe mu byagarukwagaho n’itangazamakuru ry’icyo gihe, kuko rubanda itiyumvishaga ukuntu umukobwa yabyiga akabishobora, akanabasha kubyigisha.
Amaze kuba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’ayisumbuye mu 1992, yakuyeho gahunda y’iringaniza mu mashuri hashingiwe ku moko, ahubwo hagashingirwa ku manota.
Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri kaminuza y’u Rwanda.
Iki ngo cyaba ari kimwe mu byatumye amenyekana mu buyobozi bukuru bw’igihugu, ahita azamurwa ajya gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi mu mwaka w’1989.
Mu mwaka 1975, Uwiringiyimana yashyingiranwe na Barahira Ignace babyarana abana batanu barimo abahungu bane n’umukobwa umwe.
Mbere gato y’urupfu rwe, yibukirwa ku Nama y’igihugu iharanira amajyambere (Conseil National de Developpement- CND) ariyo nteko y’ubu ubwo abanyarwanda n’amahanga bari biteze ko Perezida Habyarimana ashyiraho
Guverinoma ihuriweho n’impande zose, nkuko amasezerano ya Arusha yabivugaga, maze Habyarimana akabihindura agasohoka mu nteko atavuze.
Aya masezerano ya Arusha yari yasinywe tariki ya 4 Kanama 1993.
Mu buryo bubabaje, Uwiringiyimana Agathe n’umugabo we bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu hasigaye abana babo batatu.
Ni ubwicanyi bakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, bwakurikiye ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal.
Icyo gihe Uwiringiyimana n’abandi bayobozi bakuru batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho bahise batangira kwicwa, inkuru mbi itazibagirana mu mateka y’u Rwanda.
Ni we warwanyije byeruye umugambi wa Leta yariho muri ibyo bihe yateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva tariki ya 17 Nyakanga 1993 kugeza yishwe muri Mata 1994.
Agatha Uwiringiyimana yashyizwe ku rutonde rw’intwari zo mu rwego rw’Imena.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?