Abanyapolitiki
Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe Ines Mpambara ni muntu ki?
Madamu Ines Mpambara ni Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe arambye muri Guverinoma.
Yigeze kuba Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame (Director of Cabinet), iyo bahinnye iri zina bavuga Dircab.
Baba ari babiri gusa hari Dircab w’ibiro bya Perezida wa Repubulika na Dircab w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Madamu Ines Mpambara yabaye umuyobozi w’ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza nkuru y’Urwanda, nyuma aba umuyobozi wikigo cyitwa Rwanda Health Communication Center, nyuma nibwo yagiye kuba Umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu.
Nyuma yo kubona ko agwije inararibonye Perezida Kagame yamugize Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri.
Kimwe n’abandi ba Minisitiri yongeye kugirwa Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe bivuzeko inshingano ze zagutse.
Ni umubyeyi ukunda siporo cyane , akunda kandi akunda imbyino gakondo zahano mu Rwanda akenshi muzamubona mu ihuriro ngaruka mwaka ry’intwararumuri za Unit Club ateze amaboko ari kubyina, ni umuhanga cyane mu kazi akora.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?