Abanyapolitiki
Ildephonse Musafiri ni Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ni muntu ki?

Dr Ildephonse Musafiri ni Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi kuva muri Werurwe 2023, yagiye kuri uyu mwanya hashize amezi arindwi agizwe umunyamabanga muriyi Minisiteri aho yari yashyizweho muri Kanama 2022.
Hari kandi hashize imyaka 6 yari umuyobozi mukuru w’inama ishinzwe ingamba na politiki mu biro bya Perezida wa Repubulika y’Urwanda, yanabaye umwe mubagize inama y’ubutegetsi ya Banki nkuru y’Urwanda kuva muri Mata 2018.
Dr Musafiri yabaye umwarimu mukuru w’icyubahiro muri kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishuri rikuru ry’ubucuruzi n’ubukungu aho yahoze ari umwarimu n’umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.
Ub7shakashatsi bwe bwibanze kubukungu na politiki y’iterambere cyane cyane isesengura ry’ubukene n’ubusumbane , izamuka ry’ubuhinzi na politiki y’ibiribwa .
Dr Ildephonse Musafiri yabonye impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu bukungu bushingiye kubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Bonn mu Budage n’impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’Urwanda.
Dr Musafiri avuga neza icyongereza,igifaransa n’ikinyarwanda ndetse n’ikidage.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?