Wadusanga

Abanyapolitiki

Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Hon Lambert Dushimimana yavutse tariki ya 29 Kanama 1971, avukira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Shwemu, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha rwa Butare ‘GSO Butare’.

Dushimimana yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda, icya gatatu acyiga muri kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho yize amategeko mpuzamahanga ‘International Law’.

Dushimimana yabaye umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Budaha mu karere ka Ngororero.

Yigishije muri kaminuza imyaka itanu,  yigisha no mu ishuri ry’amategeko riherereye mu karere ka Nyanza (ILPD).

Yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari ashinzwe kwandika amategeko.

Kuva muri 2014, yatangiye gukora muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, akaba kandi yarakuriye ishami rishinzwe kwandika no guhindura amategeko muri iyo komisiyo.

Dushimimana yabaye perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu.

Yabaye kandi  mu nama y’ubutegetsi y’icyahoze ari ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC).

Hon Lambert  yigeze no kuba mu nama y’igihugu ishinzwe gutanga ubuhungiro (CNR).

Dushimimana Lambert yabaye kandi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Hon Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba tariki 04 Nzeri 2023.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe