Wadusanga

Abacuruzi

Hagati ye na Transport mu Rwanda washyiramo ikimenyetso cya bingana, Rtd Colonel Dodo ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rtd Colonel  Twahirwa  Ludovic (Dodo)yavukiye mu majyaruguru ya Uganda mu mwaka w’i 1960 avuka kubabyeyi b’abanyarwanda bari barahungiye Uganda kubera amateka mabi  yivangura yaranze politiki y’Urwanda yanarugejeje kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu muryango wo kwa Dodo bari batunze inka nyinshi ari naho yakuriye ariko muri cyo gihe ntawari utunze ikinyabiziga  ,mu mwaka w’i 1969 Nyirasenge we nibwo yaje bigezo gukina muri yamikino yamahirwe aza gutsindira igare.

Kumyaka 9 iri Gare bahise barimuha,yaje kugira umuhate wo kujya mu gisirikare nyuma yo kubona se umubyara ahohoterwa n’aba polisi,kumyaka 19 yahise ajya ku ikosi ryari gisirikare ubuzima busa nubuhindutse.

Kubera uburyo Dodo yarabangutse kandi akorana umuraza nyuma yimyaka 6 yaramaze kuzamurwa mu ntera ageze ku ipeti rya Kapiteni.

Intambara icyo muri Uganda zari zirimbanyije icyo gihe yari yarahawe inshingano zo kuyobora Batayo ya 21 mu gisirikare cya National Resistance Army(NRA) nyuma cyahindutse UPDF  mu gihe Yoweri Kaguta Museveni  yari amaze gufata ubutegetsi binyuze mu ntambara y’ishyamba yarwanywe nabamwe mu basirikare bakomeye bo mu Rwanda harimo na Dodo .

Mu gihe FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, yaturutse mu majyaruguru ya Uganda ahita ajya kwiyiyunga kubandi basoe banyarwanda mu nzira yari ikomeye kuko harimo abari bamaze kuhaburira ubuzima barimo Afande Bunyenyezi na Afande Fred Gisa Rwigema  wishwe ku munsi wa kabiri wurugamba.

Afande Paul Kagame aje kuyobora urugamba yasanze abasirikare bamwe bacitse intege nyuma y’urupfu rwa Gisa Fred Rwigema, mu basirikare bakuru   bari bahari bagombaga guha imbaraga abato harimo na Dodo nyuma y’inama yakozwe Twahirwa Dodo yahise ahabwa inshingano zirimo kuyobora Itsinda ry’Abasirikare bagomba kujya kurasa I gatuna bagiyeyo  bararwana ivumbi riratumuka kuko ingabo za FAR barwanaga zari zikomeye zinafite ibikoresho bihagije ariko byarangiye bazintsisuye ingabo zari iza RPA zigaruka mu rugamba gutyo.

Urugamba rwarakomeje Afande Dodo yari mu bimbere kuko yarayoboye umutwe w’ingabo witwaga ( Bravo Mobile Force) waturutse I Byumba ufata nibice bikikije amajyaruguru yose y’umujyi wa Kigali .

Rtd Colonel Dodo yanayoboye igitero cyafashe umujyi wa Ruhengeri habohozwa imfungwa zari zifungiwe muri Gereza yaho zirimo ba Rizinde n’abandi .

Nyuma yo kubohora igihugu muri Nyakanga 1994 Twahirwa Dodo yakomeje imirimo ya gisirikare muri RDF amaramo imyaka 4 gusa,ajya mu kiruhuko mu mwaka w’i 1998 iki gihe yarafite ipeti rya coloneli.

Yaje kwinjira mu bushabitsi (Business) yashoye imari mu bwikorezi bwabantu n’ibintu agira uruhare mu kuzana imodoka zitwara abagenzi yaba  mu mujyi wa Kigali no hanze yayo kuva mu 1999.

Dodo yatangiriye kubusabusa nkuko abyivugira kuko nta mafaranga a hagiye yarafite yewe ntanimitungo yarafite kuko nta na konti yagiraga muri Banki,ikizere gusa nicyo cyamusunikaga ,yaje kugira igitekerezo ajya muri Banki yitwaga y’ubucuruzi (BCR) yaje guhinduka I&M Bank yaragiye kwaka inguzanyo kuko yaraziranye n’umuyobozi wayo  aragenda amubwirako akeneye miliyoni 80 zamanyarwanda,igitangaje nta ngwate yarafite yarafite umuyobozi amubwirako bitakunda icyo gihe we yashakaga kwigurira ikamyo azajya akoresha mu bucuruzi cyera kabaye ushinzwe inguzanyo yaje kumwemerera ariko ibyo yaragiye kugura biba aribyo bihinduka ingwate  ya Banki ataha abyinira kurukoma.

Icyo gihe ubwikorezi bwarimo akajagari kuko igihe kimwe yajyanye na mushiki we gutega muri Gare ya nyabugogo abona ntanakimwe kiri kumurongo kuko umwana yashoboraga kugenda muri busi itandukanye niyo nyina yagiyemo cyangwa umuntu akagenda atari kumwe n’umuzigo we  biramubabaza cyane.

Yaje kugenda ajya mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali abasaba ko bamwemereye yabishyira kumurongo  barabimwemerera,hakaba hari ama koperative menshi  yatwaraga abagenzi yararimo na ATRACO ,bwaracyeye ajya kureba ubuyobozi bwaya koperative itarumvaga uburyo umusirikare  mukuru nka Dodo ashaka kuza mu bintu byubwikorezi gusa byarangiyemo yinjiyemo ndetse abasangana imodoka nyinshi ntoya izi zimyanya 18,hari akavuyo kuko izi Tax.

Izi Taxi ntizagiraga ahantu hamwe zitwara abantu umushoferi aho yabonaga hari abakiriya niho yajyaga uyu munsi ugasanga ari gutwara abantu abavana nyabugogo abajyana kimisagara ejo ugasanga ari gutwara aba Kimironko akihagera ibi yatangiye kubishyira kumurongo buri taxi ikagira aho itwara abantu hazwi.

Ubu afite ikamba nyina ya JALI INVESTMENTS  itwara abagenzi rusange  hirya no hino mu gihugu n’izindi.

Rtd Colonel Dodo akunda gusenga cyane,afite abana icumi muribo hari umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutonat wifuza kuzagera ikirenge mucya se ,ni umugabo ndetse w’umworozi uvuga ko nahagarika imirimo arimo azigira mu nka ze akaba ariho akomereza ubuzima yiturije.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe