Abanyapolitiki
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco ni muntu ki?

Amazina yise n’ababyeyi ni Ntibitura Jean Bosco, amashuri yayize muri Seminari nto yo ku Karubanda i Butare.
Icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza yabyize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ‘NUR’, naho icyiciro cya Gatatu, yize ibijyanye na Translation and Interpreting.
Ntibitura yabaye umwarimu imyaka itanu muri Sainte-Bernadette.
Nyuma yagiye gukora akazi ka Leta, akora mu buyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka, ndetse yanababaye umuyobozi wari ukuriye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’umutekano.
Hashize igihe yahawe inshingano zo kujya gukora muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, aho yamaze imyaka itandatu.
Yagarutse mu Rwanda agirwa umuyobozi mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza ariko gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu’NISS’ muri 2023.
Yahawe inshingano zo kuba Guverineri mu Ugushyingo 2024 w’Intara y’Uburengerazuba, akaba yarasimbuye Dushimimana Lambert nawe wari wagiye kurizo nshingano muri 2023 avuye muri Sena.
Yakuze akunda umukino wa Karate aho yanahawe umukandara w’umukara, Ntibitura Jean Bosco ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?