Wadusanga

Abanyapolitiki

Gertrude uyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Gertrude yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Nyabisindu ahazwi nk’i Ntete.

Ibibazo by’amoko byabaye mu Rwanda byatumye Kazarwa atiga amashuri abanza mu Rwanda kuko iwabo bahise bahungira muri Uganda ari na ho yayigiye.

Hagati ya 1999 na 2003 yize muri ULK, ahakura impamyabushobozi mu bijyanye n’Imicungire (Management).

Yize kandi muri Kaminuza ya Maastricht School of Management mu Buholandi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Ubucuruzi (Business Administration) hagati ya 2008 na 2010

Yize Amategeko muri Kaminuza ya UNILAK hagati ya 2018-2021, ayasoreza mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko rya ILPD.

Kazarwa Gertrude yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka itanu, kuva muri Nzeri 2014 kugera Nzeri muri 2019, aho yari Umuyobozi wa Komite ishinzwe Politiki n’Ibikorwa bya Guverinoma.

Mbere yo kwinjira muri Sena, yakoranye na World Vision mu gihe kirenga imyaka icyenda.

Yakoze mu Kigo cya Moucecore mu gihe yanabaye Umwarimu wungirije muri Kaminuza ya ULK.

Yatorewe kuyobora Inteko mu gihe cy’imyaka itanu tariki ya 14 Kanama 2014.

Mu bijyanye n’umuziki, Kazarwa, akunda Umuhanzi Bwiza na Bruce Melody by’umwihariko ku ndirimbo ‘Ogera’ bakoreye Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse na Ambassadors of Christ cyane ko ari n’umukirisitu usengera mu Itorero ry’Angilikani ry’u Rwanda.

Aganira na Igihe  Kazarwa Gertrude yagaragaje ko Perezida Paul Kagame ari we muntu kuri ubu afatiraho icyitegererezo.

Ni umubyeyi w’abana batatu n’umugabo ariko akaba afite n’umukazana.

Izikunzwe