Abanyapolitiki
Eric Rwigamba ni umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ni muntu ki?

Eric Rwigamba ni umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yavukiye muri Uganda akaba arinaho yize amashuri abanza n’ayisumbuye yewe na Kaminuza muri Makerere akaba yarahize ibijyanye n’imari n’ubukungu.
Eric Rwigamba arubatse afite umugore n’abana batatu.
Amaze igihe cyinini mu rwego rw’imari ndetse akaba yaranabaye mu rwego rwabikorera cyane, yanyuze mu bigo bitandukanye nka Ecobank, Access n’ibindi.
Eric yanabaye umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere imari muri Minisiteri y’imari nigenamugambi.
Eric Rwigamba yinjiye muri Guverinoma tariki ya 30 Nyakanga 2022 aho Perezida Paul Kagame yamugiriye ikizere amugira umuyobozi wa Minisiteri nshya yari ifite mu nshingano gukurikirana no kubyaza umusaruro ahantu hatandukanye leta iba yarashoye imari, yari Minisiteri y’ishoramari rya leta gusa ntabwo yamaze igihe kirekire kuko muri Kanama 2023 iyi Minisiteri yavanyweho, akaba aribwo Eric Rwigamba yahise agirwa umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Ni mpuguke mu byishoramari kuko afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu Master’s yavanye muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University, yabaye mu nama y’ubutegetsi y’ibigo nka banki y’urwanda n’iterambere BRD, ikigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane ry’Urwanda n’ibindi.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?