Abanyapolitiki
Dr Mukeshimana Gérardine ni muntu ki?

Mukeshimana yavutse tariki ya 10 Ukuboza mu 1970.
Dr Mukeshimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi, yakuye muri kaminuza y’u Rwanda ndetse na master’s yabonye muri 2001
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iyikirenga ya ‘doctorate’.
Mu bijyanye na ‘Plant breeding and Genetics- Crop and Soil Sciences’, yavanye muri kaminuza ya Leta ya Michigan muri Amerika miri 2013.
Yahawe igihembo kubwumusanzu we muri 2012 na (BIFAD) nk’umunyeshuri w’indashyikirwa.
Yabaye umwarimu muri kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishami ry’ubuhinzi.
Yabaye umuhuzabikorwa wa Banki y’isi mu mishinga itanga ubufasha mu bice by’icyaro.
Muri 2013 yakoranye n’itsinda ry’abashakashatsi muri BecA Hub, ho muri International Livestock Research Institute iherereye i Nairobi ku bijyanye no kongera ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buhinzi.
Dr Mukeshimana Gérardine yamaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, umwanya yavuyeho muri 2023 asimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri.
Muri kanama 2023 Dr Mukeshimana Gérardine yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?