Wadusanga

Abanyapolitiki

Dr Mukeshimana Gérardine ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mukeshimana yavutse tariki ya 10 Ukuboza mu 1970.

Dr Mukeshimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi, yakuye muri kaminuza y’u Rwanda ndetse na master’s yabonye muri 2001

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iyikirenga ya ‘doctorate’.

Mu bijyanye na ‘Plant breeding and Genetics- Crop and Soil Sciences’, yavanye muri kaminuza ya Leta ya Michigan muri Amerika miri 2013.

Kwamamaza

Yahawe igihembo kubwumusanzu we muri 2012 na  (BIFAD) nk’umunyeshuri w’indashyikirwa.

Yabaye umwarimu muri kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishami ry’ubuhinzi.

Yabaye umuhuzabikorwa wa Banki y’isi mu mishinga itanga ubufasha mu bice by’icyaro.

Muri 2013 yakoranye n’itsinda ry’abashakashatsi muri BecA Hub, ho muri International Livestock Research Institute iherereye i Nairobi ku bijyanye no kongera ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Kwamamaza

Dr Mukeshimana Gérardine yamaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, umwanya yavuyeho muri 2023 asimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri.

Muri kanama 2023 Dr Mukeshimana Gérardine yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).

 

Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe