Abanyapolitiki
Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ni muntu ki?
Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima ni Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, yagiye kuri uyu mwanya tariki ya 24 Werurwe 2023.
Utumatwishima yavukiye mu kinigi mu karere ka Musanze mu mjyaruguru y’Urwanda mu 1983.
Yize ibijyanye n’ubuganga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda, akaba yarayoboye n’ibitaro bitandukanye birimo n’ibitaro bya Kinihira, Ibitaro bya Ruhengeri kimwe n’Ibyarwamagana akazi yakoze mu gihe kigera ku myaka 10.
Yakomeje kwihugura cyane anakomeza amasomo anabona Masters yavanye muri kaminuza ya Manchester Metropolian University yo mu gihugu cy’ubwongereza mu bijyanye na Public Health, Dr Abdallah afite kandi PhD yakuye muri Kaminuza Gothenburg yo mu gihugu cya Suéde aho yakoze ubushakashatsi butandukanye kubijyane n’ubuzima burimo kumenya ibijyanye n’indwara z’umutima ndetse niza diyabete n’ibindi birimo ubuzima bwo mu mutwe, ibyigwingira kubana bato.
Arubatse afite umugore n’abana, avuga neza ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?