Abanyapolitiki
Colonel Makanika yari muntu ki?

Col Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika, ni Umunyamulenge wavutse mu 1974, avukira mu misozi y’Itombwe.
Makanika yakuriye muri teritwali ya Fizi ho muri Minembwe, akaba ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Yabaye mu gisirikare cyahoze ari icya RPA Inkotanyi hagati y’umwaka w’1994-1995.
Mu ntambara yiswe iya kabiri ya Congo, Makanika yinjiye mu mutwe w’abarwanyi ba FRF (Forces Républicaines Fédéralistes).
Aba barwanyi bari biyomoye kuri RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie de Wamba –Dia – Wamba ndetse na Azarias Ruberwa babashinja ubusambo, kwikunda no kuvangura.
Muri 2003, habayeho ibiganiro byageje ku masezerano yiswe ‘Sun City’ binyujijwe kuri Komanda Masunzu Pacifique byari bigamije ko ingabo za leta n’ababaga mu mitwe yari yitwaje intwaro bakwivanga ariko nyuma biranga.
Yaje ku isanga mu ‘itsinda rya 47’ we n’abagenzi be bakaba bari bayobowe na Colonel Bisogo Venant bose baka barabaga mu mutwe bise ‘Gumino’.
Muri 2011 hongeye kuba ibiganiro bishya abasirikare ba ‘Gumino’ bivanga n’ingabo za Leta ya FARDC.
Icyo gihe harimo abasirikare 50 banze kujyamo basigara muririya misozi bari bayobowe na Colonel Nyamusaraba Shyaka.
Nyuma yaho Makanika ntiyigezs arya iminwa kukuvugira benewabo babanyamulenge bicwaga ntihagire icyo leta ibikoraho.
Mu gukiresha imvugo zikakaye leta ya RDC n’itangazamakuru batangiye kuvugako yaba arikimwe n’igihugu cy’u Rwanda aho bamushinjaga ngo kurufasha kugabanyamo Congo ibice kuko yumvwaga cyane n’abaturage.
Ayo makuru Makanika yamugezeho ndetse yatangiye gushyirwa mu majwi ko yaba atera inkunga umutwe wa ‘P5’ waruri Bijabo uyobowe na Colonel Nyamusaraba.
Muri Gicurasi 2019 yajyiye i wabo i Mulenge ajyiye mu butumwa bwa FARDC gushishikariza benewabo kurambika intwaro hasi buza kurangira atorotse yigumirayo.
Mu gihe yari yarahasize umutwe w’abarwanyi wa ‘Gumino’ yagezeyo ahasanga Semahurungure Mugaza André baraganira bahita bashinga umutwe wa ‘Twineho’, mu rwego rwo kurinda no kurengera Abanyamulenge.
Makanika yumvikanye kenshi anenga igisirikare cya leta kunanirwa kurengera Abanyamulenge.
Yagiye ashinja igisikare gufasha abarwanyi bo mu moko y’Abafulero, Abanyindu, n’ayandi kwibasira Abanyamulenge.
Muri 2023 Makanika yafatiwe ibihano n’imiryango y’ibihugu nk’Ubumwe bw’Uburayi ndetse na Amerika.
Ubumwe bw’Uburayi bwamushinjaga ibikorwa byo kuyobora inyeshyamba za Twirwaneho ziteza umutekano mucye, zinjiza abana mu barwanyi, gutera no kwica abasivile n’ibindi.
Makanika yavugaga ko atuye mu Minembwe kandi ibirindiro bikuru bya Twitwaneho biri ahitwa mu Bijabo.
Yari afite umugore n’abana, ariko nta byinshi bizwi ku buzima bwe bwite.
Makanika yiciwe i Mulenge mu gitero cya ‘drone’ cyabaye ahagana saa yine za mugitondo ku wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?