Wadusanga

Abanyapolitiki

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Frank Kanyambo Rusagara.

Yavukiye mu Rwanda mu 1955, ahava we n’umuryango bahungiye muri Uganda afite imyaka itandatu, ari naho yatangiriye amashuri.

Frank yari afite ubumenyi buhambaye mu bya gisirikare , kuko yarafite impamyabumenyi nyinshi zirimo na Master’s yakuye muri kaminuza ya Nairobi mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga n’izindi.

Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Kwamamaza

Yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Yagizwe kandi umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze.

Muri 2009, Rusagara yasohoye igitabo yise ‘Resilience of a Nation. A History of the Military in Rwanda’.

Kwamamaza

Ni igitabo kivuga amateka n’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubaho kw’iki gihugu kuva ku mwami Gihanga kugeza icyo gihe.

Frank Rusagara yasezererewe mu Ngabo z’u Rwanda muri. 2013

Frank Rusagara  yatawe muri yombi mu mwaka wa 2014.

Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho.

Kwamamaza

Yashinjwaga kandi gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri 2016, rwamukatiye gufungwa imyaka 20 nyuma y’uko rumuhamije ibyaha byose yashinjwaga.

Muri 2019  Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kujurira bitewe no kutanyurwa n’igihano yari yahawe mbere.

Rusagara yapfuye tariki ya 26 Werurwe 2025, azize uburwayi.

Kwamamaza

Yasize abana batanu kuko umugore we Christine Rusagara, yitabye Imana muri 2016 azize uburwayi.

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe