Wadusanga

Abanyapolitiki

Brig. Gen. Gakwerere wabaga muri FDRL, ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Imyirondoro ye isa nitandukanye cyane ku mazina, hari aho yitwa Ezéchiel Gakwerere, ariko Ingabo z’u Rwanda zivuga ko yitwa Jean Baptiste Gakwerere.

Gakwerere mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Muri FDLR yari azwi ku mazina ya Sibo Stany na Julius Mokoko.

Gakwerere yahoze mu ngabo za leta y’u Rwanda zahungiye mu cyahoze ari Zaïre nyuma yo gutsindwa n’ingabo zari iza  ba RPA-Inkotanyi mu 1994.

Kwamamaza

Nyuma yagiye avugwa mu barwanyi b’umutwe wa FDLR muri DR Congo.

Muri  2019, igihe cy’iyicwa rya Gen Mudacumura wari ukuriye FDLR, uyu mutwe wavugaga ko Ezéchiel Gakwerere yari afite ipeti rya Koloneri.

Nta makuru menshi azwi ku buzima bwite bwa Gakwerere.

Inyandiko zo muri 2010 z’icyari urukiko rwa Arusha zivuga ko Sous-Lieutenant Ezéchiel Gakwerere ari mu basirikare bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nizeyimana.

Kwamamaza

Uyu yari umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Ecole des Sous-Officiers (ESO-Butare), ayo mabwiriza yabahaye yari ayo kwica Abatutsi muri Butare, no kwica Umwamikazi Rozalia Gicanda.

Ubwo uyu Nizeyimana, muri 2014 yireguraga bikaza kurangira akatiwe gufungwa imyaka 35 ahamijwe ibyaha bya jenoside n’uruhare mu kwica Gicanda, yavuze ko kuva tariki 18 Mata mu 1994 yari yarasimbuwe na Sous-Lieutenant Gakwerere ku buyobozi bwa ESO-Butare.

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kandi abawugize bakomeje ubwicanyi ku Batutsi b’Abanyecongo basanze muri icyo gihugu na nyuma y’i 1994.

Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe