Abanyapolitiki
Bernard Bayasese ni muntu ki?
Bernard Bayasese yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo n’ Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 14 Kamena 2024.
Yari asanzwe ari Umukozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta, BRAC International, by’umwihariko mu bijyanye n’imishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage uyu mushinga ukaba wakoreraga muri MINALOC.
Yasimbuye Umwari Pauline ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo.
Bernard Bayasese yakoreye indi miryango itari iya Leta nka Catholic Relief Services (CRS Rwanda), Faith Victory Association (FVA Rwanda) na World Vision Rwanda.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gutegura imishinga yakuye muri Kabale University muri Uganda.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?