Abanyapolitiki
Ashinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali, Fabrice Barisanga ni muntu ki?
Fabrice Barisanga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi (City Engineer) n’ Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 14 Kamena 2024, asimbuye Asaba Katabarwa Emmanuel.
Fabrice Barisanga yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubwikorezi, yakoze imirimo itandukanye aho yigishije mu bigo bitandukanye ibijyanye n’ubwikorezi (Transport) anakorera ibigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ubwikorezi (RTDA).
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwikorezi yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?