Wadusanga

Abanyapolitiki

Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Akimpaye Christine yavukiye mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo mu mwaka 1980 aho yakuriye anahakora akazi kanyuranye mu nzego zifata ibyemezo.

Afite abana batatu, umuhungu n’abakobwa babiri, yashakanye na Mayange Jean Pierre mu mwaka wa 2004.

Yize amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Mugambazi mu karere ka Rulindo.

Amashuri yisumbuye yayigiye muri Notre Dame d’Afrique ryo ku Nyundo mu karere ka Rubavu ntiyabasha kuhakomereza kubera intambara y’abacengezi, aho yagarutse gukomereza amashuri ye muri APAPEK Murambi.

Arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, yakomereje amasomo mu Nderabarezi (TTC-Bicumbi) aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye agaruka kwigisha mu gace k’iwabo, mu ishuri ribanza rya Mugambazi aho yigiye amashuri abanza.

Uwo mugore akirangiza amashuri yisumbuye ntiyahagaritse amasomo, kuko yagiye kuminuza muri Mount Kenya University, aho yakuye impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu (Masters) cya kaminuza mu ishami ry’imicungire y’abakozi (Human Resourse) no mu ishami ry’ubuyobozi rusange (Public Administration).

Muri 2009 ni bwo yatangiye kujya mu nzego z’abagore zifata ibyemezo, aho yatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Rulindo aho yamaze manda ebyiri mu gihe cy’imyaka 10 ayobora urwo rugaga.

Akimara gutorerwa kuyobora urugaga rw’abagore yanatorewe kuba mu nama njyanama y’akarere ka Rulindo.

Yanahawe inshingano muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) nk’ushinzwe abakozi(HR Specialist).

Akimpaye Christine tariki ya 10 Ugushyingo 2019, yatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe