Wadusanga

Abanyapolitiki

Ambasaderi Gatete Claver ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Claver Gatete  yavutse tariki ya 23 Gicurasi mu 1962.

Claver Gatete yavukiye i Mbarara, muri Uganda.

Gatete afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya British Columbia yo muri Canada.

Mu mwaka w’i 1993 kugeza 1997 yarafite inshingano nk’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu mu by’ubuhinzi n’ibarurishamibare, muri  Canada.

Kwamamaza

Yakoze muri UNDP mu Rwanda, hagati y’umwaka w’i 1997-2000.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza mu biro bya Perezida mu myaka ya 2000-2003.

Yahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Ubwami bw’Abongereza, Ireland na Iceland kuva za 2005 kugera muri 2009.

Gatete yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi hagati ya 2013 na 2018.

Kwamamaza

Ambasaderi Gatete yabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu myaka ya 2018-2022.

Ambasaderi Gatete Claver  tariki ya 6 Ukwakira 2023, yagizwe umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Loni ishinzwe Afurika (UNECA).

Gatete yabaye Ambasaderi ndetse n’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Gatete Claver ni inzobere mu bukungu akaba afite ubuhanga buhanitse.

Kwamamaza

Afite ubuhanga bwo kuyobora, mu bijyanye na politiki n’imari mpuzamahanga by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.

Mu mupira w’amaguru akunda APR FC mu Rwanda na Manchester United mu Bwongereza.

 

Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe