Abanyapolitiki
Alain Mukuralinda Umuvugizi wa Leta y’Urwanda wungirije ni muntu ki?
![](https://kigalibio.com/wp-content/uploads/2025/02/alain_mukuralinda_2_-2-2.webp)
Amazina ye ni Alain Bernard Mukuralinda uzwi nka Alain Muku .
Yavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka w’i 1970, ku myaka 9 gusa yari yaratangiye kugaragaza impano yo kuririmba.
Amashuri yayize kuri APE Rugunga, akomereza i Rwamagana muyisumbuye, kaminuza ayiga mu gihugu cy’u Bubiligi.
Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Mukuralinda yakinnye umupira w’amaguru, aba umusifuzi wa ‘inter-scolaire’ i Rwamagana aho yigaga.
Alain Mukuralinda yamenyekanye cyane nk’munyamategeko, akaba n’umunyamuziki n’Umuhanzi uteza imbere abanyamuziki bagenzi be by’umwihariko abanyempano yagiye abonako bakwiye gufashwa.
Alain Muku yinjiye neza muri muzika mu mwaka w’i 1990 muri studiyo y’Impala.
Yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Musekeweya’, yagiye anakora ibitaramo bitandukanye yewe no mu bakemurampaka mu marushanwa y’umuziki nka ‘PGGSS’.
Alain Mukurarinda niwe wafashe akaboko Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ amukuye i Gatsibo aho yaririmbiraga abantu akoresheje umuduri.
Niwe watangije gahunda ya “Hanga Higa” yari igamije guteza imbere muzika nyarwanda abinyujije mu bana bakiri bato bafite impano.
Mukurarinda yabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002.
Alain Mukurarinda yabaye kandi w’Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanye imanza nyinshi zikomeye mu gihugu.
Muri 2015 yagiye kubana n’umuryango we i Burayi kuko umugore we yari yabonye imirimo mu Buholandi muri Heineken.
Nyuma yagiye kuba muri Côte d’Ivoire aho umugore we yari yabonye imirimo nk’ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami rya Heineken i Abidjan.
Muri 2018 yamuritse igitabo yise “Qui Manipule qui ” kivuga kurubanza yabayemo n’umushinjacyaha rwa Ingabire Victoire nyuma y’uko hari benshi bahoraga babimubaza.
Yshinze ‘Académie’ k’abakinnyi b’umupira w’amaguru yise “Tsinda Batsinde.”
Alain Mukuralinda yashakanye na Martine Gatabazi muri 2006, aba bombi bakaba barahuriye mu mashuri abanza bamaze gukura biyemeza kurushinga baza no kubyarana abana.
Yahawe izi nshingano Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga uyu mwaka.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?