Abanyapolitiki
Ahagarariye amashuri y’igenga naza kaminuza, Senateri Prof. Uwimbabazi Penine ni muntu ki?

Afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu gusesengura Politiki za Leta n’Iterambere yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo ya KwaZulu-Natal.
Yari amaze imyaka 15 mu bijyanye no kwigisha ndetse kuri ubu yari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’Abaprotestanti mu Rwanda ya PIASS akaba yaranayibereye Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi.
Kuri ubu ayoboye Ihuriro ry’Abashakashatsi muri Afurika y’Iburasirazuba, East African Community Academic and Reserch Networks (EACARNRI) rigamije kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi mu Karere.
Prof. Uwimbabazi Penine ni umwe mu bagore bake b’Abanyarwanda bageze kuri urwo rwego rwo kugira ‘Professorat’.
‘Professorat’ ni rwo rwego ruhanitse mu mashuri ndetse bisaba kwiyuha akuya, ukamara amajoro menshi utaryama, ukigomwa byinshi birimo umwanya, ibyo benshi babona nk’ibyiza, amafaranga, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo n’ibindi.
Umuntu agera kuri uru rwego yaramaze imyaka 12 mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’imyaka 10 kuva ku cyiciro cya mbere kugera ku gihanitse cya kaminuza, ukanamara imyaka nibura 10 yo kwigisha muri kaminuza, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo cyangwa ibyavuye mu bushakashatsi.
Tariki ya 17 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Uwimbabazi Penine ari yatsinze ku kigero cya 97,02%.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?