Abanyapolitiki
Afite ubunararibonye buhambaye, Dr. Yvonne Umulisa ni muntu ki?

Dr. Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena muri 2024.
Uyu ni inzobere mu by’ubushakashatsi akaba yari umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu.
Ni umwanya agiyeho avuye ku w’Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe yari yaragiyeho mu Ukwakira 2023.
Mu 2022, Dr. Umulisa yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ishoramari rya Leta. Icyo gihe yabifatanyaga no kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kuva muri Gicurasi 2022 Dr. Umulisa yari umusesenguzi kuri politiki y’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda, imirimo yakoze amezi atatu.
Yabaye umusesenguzi kuri politiki y’iterambere ndetse n’umushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu Ukwakira 2012, imirimo yakoze imyaka ibiri.
Afite impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD mu Bukungu, yakuye muri Kaminuza ya Jönköping yo muri Suède. Ni kaminuza yizemo imyaka itandatu kugeza mu 2020.
Dr. Umulisa kandi yakuye impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu Mpuzamahanga n’ubugamije iterambere muri Kaminuza ya Namur yo mu Bubiligi.
Kuva mu 2001 kugeza mu 2005 yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi mu Bukungu.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?