Abanyapolitiki
Aba afite inshingano zidasanzwe, Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine ni muntu ki?

Dr Valentine Uwamariya ni Minisitiri w’ibidukikije, kuva muri Gashyantare 2020 kugeza 22 Janama 2023 yari Minisitiri w’uburezi wa 15 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Uwamariya Valentine yavukiye i Nyamasheke tariki ya 14 Gicurasi 1971.
Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scholairere Ste Famille i Nyamasheke, akomereza muyahoze ari kaminuza njuru y’Urwanda ahakura impamyabumenyi mu by’ubutabire(Organic Chemistry).
Muri 2005 yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubutabire yakuye muri Kaminuza Witwatersrand i Johannesburg muri Africa y’epfo.
Muri 2013 yabonye nabwo yabonye indi mpamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amazi n’ibidukikije yakuye muri kaminuza y’ikoranabuganga ya Delft mu Buholandi.
Dr Uwamariya yakoze imirimo myinshi irimo kuba yarabaye umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza mu gihe cy’imyaka 19 , yarigishije anayobora ishami ry’amasomo ya siyansi muri Kaminuza y’Urwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabyhanga.
Mbere yo kuba Minisitiri w’uburezi yari umuyobozi wungirije mu ishami ry’Urwanda ry’ubumenyi ngiro(Rwanda Polytechnic)ushinzwe amahugurwa iterambere ry’ishuri n’ubushakashatsi mu mashuri ya Rwanda Polytechnic .
Muri Gashyantare 2020 Perezida Paul Kagame yamugize Minisitiri w’uburezi aho muri Kanama 2023 yamuhinduriye inshingano amugira Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).
Tariki ya 12 Kamena 2014 mu mavugurura Perezida Paul Kagame yakoze yahise amugira Minisitiri w’ibidukikije uyu mwanya akaba yarawugumyeho no kuwa 16 Kanama 2024 hashyirwaho abagize Guverinoma ya manda nshya.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?