Wadusanga

Abanyamakuru

Yinjira mu itangazamakuru yatojwe n’umuhanzi Platini, Ismaël Mwanafunzi ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Arakundwa nubwo ashobora kuba atabizi kuko atajya apfa kugera mu ruhameku, Umunyamakuru Ismaël  Mwanafunzi ni muntu ki?

Ismaël Mwanafunzi yavukiye ku Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo, amashuri abanza yayize kukigo Kamonyi naho ayisumbuye ayiga mu rwunge rwa Mutagatifu Francois rw’i Kansi ho muri Gisagara.

Muri iki kigo yahize indimi n’ubuvanganzo nyuma yo kurangiza ayisumbuye ajya kwiga muri Kaminuza nkuru y’Urwanda yahoze yitwa NUR yiga itangazamakuru.

Mu busanzwe Mwanafunzi aratuje cyane ntiwapfa kumubona avuga ahantu hose usibye iyo ari kumwe n’inshuti ze.

Yakuze akunda kumva Radio cyane inzozi ze zaje kuba impamo mu mpera za 2011 ubwo yajyaga kuri Radio ya Kaminuza y’Urwanda yitwa Salus afata nkumubyeyi we kuko yamwigishije byinshi atarazi.

Agera kuri Salus yahasanze Umuhanzi Nemye Platin warusanzwe ukora ibiganiro by’imyidagaduro aba arinawe umumenyereza, wamutinyuye amwereka uburyo bavugira kuri micro.

Byari bigoye kuri Mwanafunzi wisanze mu bavuga amakuru , icyo gihe bari benshi kuko bageraga kuri 20 kandi byibura mu makuru akenshi abayavuga batarenga babiri, icyari gikurikiyeho kwari ugushaka uburyo yabona umwanya mu makuru bitagusabye gutegereza ko azagerwaho.

Yasabye umwanya wo kuzajya asubiza ibibazo byibandaga n’abantu benshi arawuhabwa ariko ntiyarenzaga iminota ibiri,akora kuri Salus yanaje guhabwa umwanya wo kuvuga amakuru y’igifaransa.

Mwanafunzi avuye kuri Salus yagiye gukora kuri Contact Fm aho yakoraga ikiganiro cyitwaga ‘Dunia Yetu’, yahavuye ajya kuri Radio Isango Star aho yazamuriye igikundiro kubwingingo zitandukanye zubuzima yagiye akoraho kuburyo benshi bibazaga uburyo abihuza no kuba yarize indimi.

Muri 2016 nibwo izina rye ryatumbagiye cyane, abenshi rero batangiye kwibaza niba yaba yemera Imana ariko we avugako ayemera ndetse akemera na Karma iyi myemerere igaragara cyane muri Aziya aho uyemera  aba avugako ibyo ari kunyuramo ako kanya ari ingaruka zibikorwa byahashize kandi ko uba ugomba kwiturwa ibyo wakoze.

Ismael Mwanafunzi avugako akunda amafaranga ariko kandi ko atazayarwanira ko azajya arya bike birimo amahoro, akaba agirwa cyane no kwishyuza uwo yagurije cyangwa uwo yakoreye ntamuhembe.

Ageze kuri Radio Rwanda yahawe ikiganiro cyakorwaga na Victoria Nyirangabira cyitwa ‘Waruziko’, akunda kumva indirimbo zanjye HipHop cyane izigifaransa, akunda gukina umukino wa Basket ndetse no kurya inyama n’imbuto.

Umutwe nicyo gice akunda kumubiri ndetse no kuburiri bwe kuko hamuha amahoro, ntakunda kwigaragaza mu ruhame, ahagana muri 2019 yahawe igihembo cy’umunyamakuru wakunzwe cya n’abaturage ariko byarangiye adakandagiye aho ibi bihembo byatangirwaga.

Mu nshuti ze zizwi n’abanyamakuru bamwe biganye bakanakorana barimo ba Gentil Gedeon, Muhire Munana n’abandi gusa nabo nubwo bacishamo bakajya imbere ya Camera basa nabatabikunda, bigeze kwihuriza hamwe uko ari batatu bashinga shene ya YouTube bise Trio Rumurika ariko nayo ntiyamaze kabiri .

Mwanafunzi arubatse yashakanye na Mahoro Claudine nawe akaba ari  umunyamakurukazi.

 

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe