Wadusanga

Abanyamakuru

Yari umunyamakuru w’umuhanga, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Vincent Rwabukwisi yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rwabukwisi Vincent yavukiye mu Karere ka Ruhango, mu ntara y’Amajyepfo tariki 18 Kanama 1959.

Ahagana mu 1987 yashinze ikinyamakuru cyandika cyigenga, ku myaka 28 gusa.

Iki kinyamakuru cyabanje gusohoka kirimo inkuru zishushanyije yise’Kazagwa’ ashaka kwerekana umunyarwanda  wanyawe.

Nyuma yaho yatangiye kugaragaza akarengane bamwe mu banyarwanda bakorerwaga, biturutse kuri politike mbi y’ivanguramoko ndetse nironda karere.

Kwamamaza

Ikinyamakuru cye cyatangiye gusakara, ahitamo guhindura umutwe w’inkuru nyamukuru kugirango abone uko avuga ku bibazo byari byugarije abaturage awita ‘Ejo nzamera nte’.

Mu 1989 yarahinduye kuko yabonaga akarengane n’ivangura moko byari bikomeje kw’iyongera ikinyamakuru akita ‘Kanguka’.

Rwabukwisi yatangiye kugaragaza uburyo mu buyobozi harimo itonesha rishingiye ku  turere, aho abahabwaga imyanya ikomeye muri politike bakomokaga muri Ruhengeri na Gisenyi, akaba yarabinengaga.

Akaba ari umwe mu babashije gutinyura abandi nyamakuru babashije gushinga ibinyamakuru byigenga kuko hafi ya bose babanje gukorana nawe.

Kwamamaza

Ni igitekerezo cyakuriye muri kaminuza nkuru y’Urwanda i Butare aho bagenzi be bamuyobotse na mbere yuko amenyekana mu 1988.

Rwabukwisi , tariki 22 Ukwakira 1990, yakatiwe igifungo cy’imyaka 17.

Nyuma yaho mu 1991 uwari Perezida Habyarimana Juvenal yafunguye abanya politike barimo na Rwabukwisi na bagenzi be, ariko muri icyo gihe n’ubundi ntamutekano bari bizeye.

Nyuma y’ukwezi kumwe barongeye baramufunga azira inkuru n’ubundi yari yanditse, ajyanwa i Nyanza ahafungirwa amezi ane.

Kwamamaza

Rwabukwisi yaje kurekurwa ahita ashinga ishyaka ariko akazajya anayobora Kanguka rwihishwa.

Rwabukwisi mu 1991 yaje guhita atangiza ishyaka riharanira demokarasi n’ubumwe bw’Abanyarwanda ‘UDPR’.

Ishyaka rya UDPR ryari rishyize hamwe, kubera imiyoborere myiza Rwabukwisi yari ashyize imbere.

Nibyo byatumye badacikamo ibice,  abayoboke baryo batangira guhigwa na MRND.

Kwamamaza

Hari abantu bagizengo ikinyamakuru Kangura cyimakaje ingengabitekerezo ya Jenoside cyabayeho mbere ya Kanguka ariko sibyo.

Byose byatangiye ubwo Rwabukwisi yandikaga inkuru yavugaga ihohoterwa ryakorewe umucuruzi witwa Valens Kajeguhakwa bamuziza ko ari umututsi, bakagerekaho ko yaba yarafasha FPR Inkitanyi.

Kajeguhakwa yahamagaye Rwabukwisi amwereka ibyo bamukoreye, yandika inkuru igaragaza ako karengane yari yakirewe n’abasirikare bakuru n’aba polisi.

Rwabukwisi baramuhamagaye bamusaba kuvuguruza iyo nkuru undi arabyanga, babonye ababereye ibamba bahamagara Ngeze Hassan wakoraga budahoraho mu kinyamakuru Kanguka, bamusaba gukora icye agahindura izina ho gato akita Kangura.

Kwamamaza

Yahise abikora atyo ndetse abikora ntaburengazira yatse Rwabukwisi atangira kwandika inkuru zari zuzuyemo urwango rwari rw’uzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare igaragaza ko abarenga 85% by’abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rwabukwisi yari mu bwoko bw’Abahutu ariko kuko atarashyigikiye ko imigambi n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje kwicwa.

Yishwe tariki ya 11 Mata 1994, yicwa n’abasirikare bamwiciye hafi y’iwe i Nyamirambo, nkuko  Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yabigaragaje.

Kwamamaza

Umugore we n’umwana we w’umuhungu babashije kurokoka bahita bajya kuba mu Bubiligi.

Abasomye iy’inkuru: #6,924
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe