Abanyamakuru
Yari icyamamare kuri Radio ahembwa ibihumbi 25,000. Umunyamakuru Sam Karenzi ni muntu ki?
Amazina yiswe ni Karenzi Samuel , yavutse Taliki 14 Muri Mata 1985 , mu muryango w’abana 9 sam Karenzi ni umwana wa 5.
Karenzi yavukiye mu gihugu cya uganda , nyuma y’uko ingabo za RPA zibohoye igihugu, Karenzi Samuel n’umuryango we batashye mu Rwanda.
Umuryango wa Sam Karenzi umaze kugera mu rwanda batuye i Bugesera kuko n’ubusanzwe umuryango we wahunze ariho bakomokaga.
Uganda yahize amashuri ye y’ikiburamwaka ndetse n’umwaka wa 1 w’amashuri abanza. Bageze mu rwanda Sam Karenzi yakomereje mu 2 aho guhera mu 1.
Primary yayize kuri Ecole primaire Maranyundo i Nyamata, ari naho umuryango we munini ubarizwa.
Agisoza amashuri abanza, yakomereje amashuri yisumbuye mu karere ka kayonza mu burasirazuba muri Kayonza Modern School ahiga mu kiciro rusange, ikindi Kimironko cyayisumbuye akaga muri Group scolaire I Gahini mu ndimi n’ubuhanganzo.
Amashuri ye ya yakomereje muri Kaminuza nkuru y’Urwanda I But are yitwaga (NUR), ahasoreza amasomo muri 2011.
Yakoze kuri RC Huye ishami rya Radio Rwanda riba I Huye bwambere, icyo gihe yarari mu mwaka wambere wa Kaminuza, ageze muwa kabiri Radio Salus ya Kaminuza iramutwara icyo gihe yahembaga ibihumbi (25,000rwfrs).
Sam Karenzi yakoze kuri radio salus imyaka 8, kuva 2012 kugeza 2020, ahava ameze nkugiye kwita ku muryango we ariko akabifatanya n’inshingano yahise ahabwa muri Bugesera FC zo kuba umunyamabanga.
Nyuma y’umwaka umwe yagarutse mu itangazamakuru kuri RadioTV10 nyuma yigenda ry’abanyamakuru ba sport bari bahasanzwe bari Bagirishya (Castar), Bayingana, Imfurayacu n’abandi ni hagati mu mwaka wa 2020.
Yahise azana Axel Horaho yari yarazamuriye kuri Salus, Taiwan na Kazungu Clever barema ikiganiro bacyita(Urukiko).
Muri iki kiganiro niho hadukiye icyitwa(Operation)cyitari kimenyerewe muri Sport, byaje kurangira tariki ya 29/9/2021 hacicikanye inkuru zuko Sam Karenzi yasezeye kuri RadioTV10.
Nyuma y’ukwezi kumwe yahise ajya kuri Fine FM ajyirwa umuyobozi Hati tariki ya 6/10/2021, tariki ya 5/10/2021 ari kumwe na Taiwan ndetse na Axel Horaho bahise batangiza ikiganiro bise (Urukiko rw’Ubujurire).
Sam karenzi yasezeranye na Titi Aline mu ubukwe bwabaye taliki 11/8/2018 bafitanye umwana witwa chiara.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?