Wadusanga

Abanyamakuru

Yamenyekanye mu ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima’, Umunyamakuru Dashim ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dashim ni umunyamakuru, umuvugabutumwa, umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umuhanzi, ijwi rye rikundwa na benshi mu Rwanda.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Dushimimana Jean de Dieu yamamaye ku izina rya Dashim cyangwa Dash Dash nk’izina yubatse mu itangazamakuru, akaba yararikomoye ku mukinnyi w’umunyamahanga bakinanaga umupira w’amaguru mu mashuri yisumbuye wari warananiwe ku muhamagara Dushimimana mu buryo yumvaga bumworoheye akamuhamagara Dashim.

Abazi Dashim cyera bavugako bajyaga bamuhimba akazina ka ‘Kazubwenge’ yari yarahimbwe na Papa we, nyuma avugako yaje kuryanga kuko ryatuma asoma cyane kugirango atazaba umuswa akarisebya.

Dashim avuka kuri Vuguziga Abert na  Mukandoli Rachelle , ni imfura mu bana bane bavukana.

Itariki yavutseho zibamo urujijo kuko Mama we yabanje ju mubwirako yavytse kuya 18 Gicurasi 1991 mu gihe Se yandikishako yavutse tariki ya 15 Werurwe 1991.

Yavukiye ku Kibuye ubu ni mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba.

Dashim yize amashuri abanza kuri Ecole Primaire Rwamuramira, ayisumbuye ayiga kuri Ecole Secondaire de Gasenyi.

Yaje kujya kwiga itangazamakuru muri kaminuza ya Institut Catholique de Kabgayi (ICK) ikindi gice agikomereza muri Christian University of Rwanda aho yize Itumanaho rikomatanyije.

Muri 2008 nibwo Dashim yinjiye byeruye mu muziki hano akaba aribwo umugabo witwa Rutebuka yaguriye Dashim imigabane muri Studio yatunganyaga umuziki  yitwa Unlimited Record icyo gihe yarifitwe  na Producer Lick rick, nyuma Dashim yanyanganyijwe ya migabane birangirira aho.

Mu 2011, nibwo Dashim yatangiye kwigaragaza mu muziki, akora indirimbo zirimo nka ‘Gasaro Ka Mama’ yakunzwe cyane, ‘Bakunda Umurambo’, ‘Mabukwe’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi.

Dashim muri 2012 yasubitse umuziki awugarukamo muri 2014 arinabwo yakoze indirimbo yise ‘Mpemuke ndamuke’, akimara gusubika umuziki yahise ajya mu itangazamakuru aho yandikiraga ikinyamakuru cyitwaga Imirasire.com akanabufatanya no gukora kuri Flash Fm.

Muri 2013 yavuye kuri Flash Fm ajya kuri City Radio yahamaze imyaka ibiri aho ikiganiro yakoraga cyahembwe muri 2015 nk’ikiganiro cy’umwaka mu biganiro bya kumanywa muri Rwanda Broadicasting Awards.

Nyuma yaje kujya kuri Hot Fm ntiyahatinda muri 2016 ajya kuri Radio1 akahakora abifatanya no gukora kuri BTN TV, cyera kabaye yasubiye kuri City Radio aho yaje akora ikiganiro yise ‘Inzu y’Ibitabo'(Ubuzima, ikibwirizwa cy’umunsi, ibitabo wasoma, Ijambo ryahindura ubuzima) utu tukaba ari uduce tukigize, nyuma y’imyaka itanu akorera City Radio muri 2022 yerekeje kuri Fine Fm aha naho yahavuye yerekeza kuri Radio10.

Bijyanye naka gace kamamaye mu kiganiro cye anategura igitaramo cyakitiriwe yise ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima Summut).

Dashim ni mwishywa wa Bizimana Loti witabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wamenyekanye mu ndirimbo “Nitwa Patoro” n’izindi nyinshi.

Muri Gashyantare 2022, ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’ cyegukanye igihembo muri ‘Consumers Choice Awards’.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe