Wadusanga

Abanyamakuru

Yakoresheje Radio mu kwimakaza amacakubiri yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamakuru Habimana Kantano yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Habimana Kantano yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari komini Muyaga muri Petefegitura ya Butare, ubu ni mukarere ka Gisagara.

Uyu yamenyekanye cyane nk’umufana wa Rayon Sport wabaga ayoboye abandi aho iyi kipe yajyaga gukina hose bitewe n’uburyo yabaga avuza ingoma nk’umufana.

Nk’umunyamayaga yigaruriye abandi bafana, yabaye umunyamakuru kuva mu 1980, ndetse bikavugwako yari yifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwanga Abatutsi mu buryo bukomeye.

Mu kwakira 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rutangira, leta y’Urwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yarikataje kwanganisha Abanyarwanda mu mugambi wari ukomeje wo kubwira Abahutu ko bagomba kwanga Abatutsi, yahise ikoresha itangazamakuru naryo rigaragaza ko Umututsi ari umwanzi w’igihugu ko ndetse agomba kurwanywa, Habimana Cantano niwe warimbere mu gucengeza iryo vanguramoko.

Kwamamaza

Habimana Kantano yise Inkotanyi amazina atandukanye arimo ‘Inyenzi’ agaragazako ntagaciro bari bafite, akagagazako ngo bari udusimba tw’inyenzi twaryaga imyenda gusa kandi akavugako Inkotanyi yitaga udusimba ko zizatsindwa bidatinze.

Muri Werurwe 1992 muri Komini Kanzenze habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwagizwemo uruhare na Radio Rwanda mu gice cy’Ubugesera, aho abanyamakuru bayo bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi aho bababwiraga ko nibatabikora aribo bari bupfe, umunyamakuru uwamenyekanye cyane muriri cengezamatwara n’uwitwa Bamwanga Jean Baptiste.

Nyuma yuko uwari Perezida Habyarimana Juvenal abonye ibyabaye yakuye ku mwanya uwari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘ORINFOR’  ariwe Nahimana Ferdinand, nyuma yo kubonako haribyo yari yabeshywe byabaye imbarutso yo kwicwa kw’Abatutsi bo muri komini Kanzenze.

Nahimana yahise ajya kwigisha amateka mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda i Butare ndetse anategura umushinga warushingiye kugitekerezo cyo gushinga Radio yigenga, agaragaza ko Radio Rwanda itakirengera inyungu z’igihugu ko ahubwo ikorera umwanzi ashaka kuvuga Abatutsi bari mu gihugu n’abari hanze yacyo barahunze ivangura bakirerwaga ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye politiki yo kwica Abatutsi.

Kwamamaza

Iki gitekerezo cyakiriwe neza n’abantu bari mu kazu bari bahuriye ku mugambi wo gutsemba Abatutsi maze kiremezwa , hatangira imirimo yo kuyishinga, uyu mushinga washyikirijwe noteri wa leta kuko wari urimo n’abanyamuryango bose hamwe mirongo itanu (50).

Radio télévision libre des Mille Collines (RTLM) yarashinzwe, ahagana mu 1993 Nahimana Ferdinand  ahinduka umuyobozi wayo, icyambere yakoze kwari ugushaka abanyamakuru bari kumufasha kucengeza mu bantu ivanguramoko muribo hazamo na Habimana Kantano .

Tariki ya 3 Nyakanga 1994 Radio RTLM yari yaravanywe mu mujyi wa Kigali n’igitutu cy’Inkotanyi zari zikomeje urugamba rwo kubohora igihugu, yaragiye gukorera muri Gitarama gusa Kantano agakomeza avugako bakivugira mu mujyi wa Kigali kandi ataribyo.

Uyu mugabo kandi wari warasagutswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yari n’umushyushyarugamba mu ishyaka rya CDR ryabibye amacakubiri mu banyarwanda.

Kwamamaza

Igihugu cyimaze kubohorwa na FPR Inkotanyi Habimana Kantano yahungiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu cyahoze ari Zaire, amakuru akavuga yaba yarahitanywe na Virusi itera Sida hagati y’i 1998-2002.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe