Abanyamakuru
Yahawe akazi muri Radio Rwanda mu 1995, Cléophas Barore ni muntu ki?
Cléophas Barore yavutse mu 1969, avukira mu karere ka Rwamagana ni mu ntara y’uburasirazuba.
Yatangiriye amashuri abanza mu murenge wa Rubina, ayisumbuye ayiga ku kigo cya IFAK ku Kimihurura.
Yaje kujya kwiga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’urwanda i Butare mu ishami ry’uburezi ntiyasorezayo, avuyeyo yagiye muri ULK kwiga ibijyanye na Sociaologie naho ntiyahasoreza, ajya kwiga itangazamakuru abona impamyabumenyi y’ikiciro cyambere cya kaminuza, akomereza muri Christian University of Rwanda ari naho yaboneye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu itangazamakuru.
Barore avugako yatangiye itangazamakuru tariki 5 Mutarama 1995, yakoze kuri Radiyo Rwanda akora ibiganiro bifasha abantu kwidagadura mu gihe cy’imyaka itandatu, yanakoraga ikiganiro ‘Makuruki mu binyamakuru’ , yumvukanye kenshi mu kiganiro Radiyo i wacu, Urubyiruko rw’urwanda n’ibindi.
Hagati y’umwaka wa 2000-2001 bamwimuriye mu makuru ariko ku gashami kamakuru y’ikinyarwanda.
Yakoze mu makuru imyaka isaga 7, hagati ya 2008-2010 yagizwe umwanditsi mukuru w’ungirije muri Radiyo Rwanda.
Muri 2012 agirwa umwanditsi mukuru wa Televiziyo Rwanda w’agateganyo, kuva muri 2013 yabaye kandi umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda ushinzwe ibiganiro by’isesengura, ibya politiki n’ibindi.
Tariki ya 14 Ukuboza mu 2023 yagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Cléophas Barore yahawe inshingano zo kuba Pasitiri tariki ya 24 Werurwe 2012 muri ADEPR .
Kuva muri 2016 yatorewe kuba umuyobozi w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) umwanya yagiyeho avuye kuba Visi Perezida asimburwa na Mutesi Scovia muri 2024, yashyuzwe mu buyobozi kandi bwa Radio ya ADEPR yitwa ‘Life Radio’.
Mbere yuko Barore yinjira mu itangazamakuru yabanje kw’igisha mu gihe cy’umwaka umwe mu mashuri abanza, nyuma yaho ajya kwiga muri Kaminuza ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye yiga.
Yanigishije mu ishuri ry’isumbuye rya APAPE I Gikondo n’ahandi anabifatanya n’itangazamakuru nkuko yabyitangarije.
Barore yize imyaka 8 y’amashuri abanza ndetse gukunda itangazamakuru byatangiye cyera ko ndetse yanabisabye mu gihe yuzuzaga asaba ikigo ashaka kuzahya muyisumbuye akavugako yari yasabye kwiga indimi ariko ntibabimuha.
Jenoside yakirewe Abatutsi imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA mu 1994, mu kwa Nzeri Minisiteri y’uburezi yafunguye amashuri Barore ahita ajya kwigisha, bugeze hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza kuri Radiyo Rwanda hatambutse itangazo icyo gihe ORINFOR yashakaga abanyamakuru, igihe yahageraga yahahuriye n’abandi bantu benshi cyane ariyandikisha kimwe n’abandi.
Barore aza mu kizamini yabajijwe ikibazo kimwe cyanditse cyagiraga kiti ‘Bavugako Itangazamakuru ari Ubutegetsi bwa Kane ubivugaho iki?’.
Hashize ibyumweru bibiri yahamagawe mu bantu 19 bari batoranyijwe yiyumva kuri Radiyo, nyuma bahageze bakora ikizamini cy’ibazwa aho umuntu bamuhaga urupapuro ruriho amakuru ugasoma bafata amajwi bashaka kumva ijwi ryawe n’imisomere yawe.
Uwamaraga gusoma yajyaga imbere y’akanama nkempurampaka akabazwa, muri Mutarama 1995 Barore yarahamagawe icyo gihe abatsinze bari 14.
Tariki ya 5 Mutarama 1995 atangira akazi ndetse nka nyuma y’icyumweru n’igice nibwo yatangiye kuvugira kuri micro, nyuma yaho nibwo yabonye amahugurwa yari yateguwe n’umuryango UNESCO naho yahakuye ubundi bumenyi.
Barire nii umubyeyi ufite abana n’umudamu, akunda abantu no gusenga.
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Niwe washinze Radiant Insurance Company Ltd, Rugenera Marc ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Afite ubumenyi yakuye muri FBI, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga wahawe kuyobora RIB ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Yitabye Imana azize impanuka, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari muntu ki?